Bamawe mubafite ubumuga bo mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero , bavuga ko kubera amikoro make, babura uko bajya kwivuza kuko bisaba amafaranga menshi, bakaba basaba ubuyobozi kubafasha kwivuza.
Nyirabagirashebuja Daforoza ni umukecuru w’imyaka ufite ubumuga bw’ingingo uri mu kigero cy’imyaka 81, utuye mu mudugudu wa Gahinga mu kagari ka Karambo mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero.
Uyu mukecuru usanzwe yibana mu rugo rwe wenyine dore ko yaba abana be ndetse n’umugabo we bose bitabye Imana akaba yarasigaranye umukobwa umwe nawe washatse umugabo, avuga ko ubu abayeho mu buzima butamworoheye burimo no kubura uko ajya kwa muganga biturutse ku kubura ubushobozi.
Daforoza ati: “Muri make kuba nibana kandi mfite ubumuga bw’ingingo, biri gutuma ntabasha kujya gushaka ubushobozi bwo kwitangira ubwisungane mu kwivuza, ku uburyo kuri ubu mbura uko njya kwa muganga kubera kubura ubushobozi”.
Daforoza akomeza asaba ubuyobozi bw’akarere kabo ku mufasha kubona uko yajya kwa muganga.
Aragira ata: “Jyewe ubuyobozi bumfashije nkabona uko njya kwivuza, bwaba bukoze neza kuko kubwanjye nta bushobozi mbona bwo kwivuza ku giti cyanjye”.
Si uyu mukecuru wenyine ufite ubumuga uvuga ko yifuza gufashwa kuko Butorano Theodette, nawe utuye muri uyu mudugudu wa Gahinga, akagari ka Karambo avuga ko yifuza gufashwa kubona uko yazajya yivuza kuko ubu kubera ubumuga bw’ingingo afite ndetse rimwe na rimwe n’ubwo mu mutwe bukaziraho atabasha kwigeza kwa mu ganga.
Aragira ati: “Jyewe uko umbona mba hano mfite ubumuga bwo mu mutwe ndetse n’ubw’ingingo ariko, nkeneye gufashwa kubona uko ngera kwa muganga kuko, ntago nakwigezayo ku uburyo ubuyobozi bukwiye ku mfasha pe”.
Ashingiye ku bivugwa n’aba batuye umurenge wa Gatumba, Munyembabazi Theodomir ukuriye abafite ubumuga muri uyu murenge avuga ko muri uyu murenge hari abafite ubumuga benshi Babura uko bajya kwivuza kubera kubura amikoro.
Ati: “Nibyo koko hano mu murenge wa Gatumba hari bamwe mu bafite ubumuga hano iwacu dufite abafite ubumuga batishoboye batabona uko bivuza”.
Ku ruhande rwa Ndayambaje Godefroid umuyobozi w’akarere ka Ngororero, avuga ko umuturage wese agomba kujya yegera ubuyobozi akagaragaza ikibazo afite, kuko nta muturage wabuze ubufasha igihe yakigaragaje, na cyane ko guhera ku murenge hari amafaranga yashyizweho yo gufasha abafite ibi bazo batishoboye,yaba abafite ubumuga n’abatabufite.
Ubuyobozi bw’akaere buvuga ko buri mwaka mu ngengo y’imari y’aka karere hashyirwamo amafaranga yo gufasha bafite ubumuga,muri uyu mwaka ushize ngo bari bashyizemo arenga miliyoni 10 , aya ngo ni ay’akarere gusa ariko ngo bafite n’abandi bafatanyabikorwa babafasha kubona insimburangingo n’inyunganirangingo.
Akimana Desange