Bamwe mu batuye akagali ka Nyarusozi gakora ku rmugezi wa Nyabarongo mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga, baravuga ko intego bafite ari ugushyigikira Paul Kagame wafashije abana babo bafite ubumuga, akababera insimburangingo ubu bakaba bari kw’ishuri.

Ibi bakaba babitangarije mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, no kwamamaza abakandida ku mwanya w’ubudepite bava mu muryango wa FPR-Nkotanyi.

Mukashema Christine avuga ko Paul Kagame yabereye abana bafite ubumuga ingingo zituma bagera aho abandi bari, ku buryo ngo azamutora kugirango akomeze kubashyigikira.
Aragira ati: ” Paul Kagame yankuriye umwana wanjye mu nzu ajya ahabona kuko mbere atarahabwa igare ryo kugendamo, kumugeza kw’ishuri byari ikibazo ariko ubu aragendana nabandi bana akiga agataha, ngaha rero aho mpera mvuga ko intego yanjye ari ugushyigikira Paul Kagame nkamutora nyakugurimana”.

Ibyo kuba abana babo bafite ubumuga bitabwaho bakabona inyunganira ngingo, biranashimangirwa na Ntakirutimana Claudine nawe uturiye umugezi wa Nyabarongo muri uyu murenge wa Nyabinoni.
Aragira ati: “Jyewe umwana wanjye afite ubumuga bw’amaguru, mbere natinzi ko ntacyo yabasha gukora ariko kubera Paul Kagame, wamuhaye inyunganira ngingo, ubu ageze mu mwaka wa Kabiri w’amashuri abanza ndetse yabaye mu gihembwe cya Kabiri uwa karindwi. Urumvase atari ukubera Muzehe wanjye Paul Kagame?”.

Nawe akomeza avuga ko ubu ashimira Paul Kagame wabashije gufasha abana babo bafite ubumuga bakaba basigaye baragannye ishuri, ku uburyo ingegoye ari ukumutora.
Ati: ” Ubu ndashimira Paul Kagame nukuri yadukuriye abana bafite ubumuga habi ku buryo nabo basigaye bajya kwiga”.

Claudine ndetse na bagenzi be bo mu kagali Nyarusozi, bafite abana bafite ubumuga butandukanye, baravuga ko intego bafite ari iyo gutora Paul Kagame kugirango akomeze kubashyigikira mu nzira y’iterambere iwabo, no kwita kubana bafite ubumuga.

Ku ruhande rwa Kampororo Jeanne d’ Aric umwe mu bakandida depite b’umuryango wa FPR-Inkotanyi, akaba avuga ko akurikije ibyo aba baturage bavuga byo kuba kuri ubu biturutse ku kuba Paul Kagame, yita kubafite ubumuga, aravuga ko bigaragara ko umukandida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, abashyigikiye mu iterambere ndetse ari nayo mpamvu bagomba kumwitura bamutorera gukomeza kubayobora mu iterambere rirambye.

Ati: ” Aha mpagaze ndeba Nyabarongo kandi mukaba mufite umuriro w’amashanyarazi, nta kabuza nta hantu kure mu gihugu cyacu ku buryo umukandida Paul Kagame tugomba ku mutora tugakomeza gufatanya nawe mu iterambere rirambye”.

Kampororo, akomeza avuga ko gutora Paul Kagame, ari ukugirango akomeze kuzamura imibereho irambye y’abafite ubumuga ndetse no ku bitaho uko bikwiye.

Umuhire Louise 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *