Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngororore JADF Isangano baratangaza ko biyemej kurandura igwingira mu bana, barushaho kwigisha abaturage kuko ibyo kurya byo bihari.
![](http://radiohuguka.rw/wp-content/uploads/2024/05/image-777.jpeg)
Ibyo kurandura igwingira ry’abana mu karere ka Ngororero abafatanya bikorwa b’aka karere bakaba babitangarije mu gikorwa cy’imirukabikorwa ryari rimaze iminsi itatu, rikaba ryashojwe kuri uyu wakane tariki ya 9 Gicurasi 2024, aho Umuyobozi w’iri huriro ry’aba bafatanyabikorwa JADF Isangano mu Karere ka Ngororero Padiri Rutakisha Jean Paul akaba ashimangira ko hari ikiri gukorwa mu kurandura igwingira mu bana.
![](http://radiohuguka.rw/wp-content/uploads/2024/05/image-666.jpeg)
Ibyo padiri avuga bikaba binashimangirwa n’Umuyobobo w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe ugaragaza ko kubera ubufatanye, Akarere ka Ngororero kamanutse mu mibare y’abana bafite ikibazo cy’imirere mibi kava kuri 50.5%, umwaka wakurikiyeho kagera kuri 47%, naho umwaka wa 2023, kari gasigaranye abana 27% bafite imirire mibi, ni ukuvuga ko muri rusange kagabanyije igwingira hejuru ya 12% mu myaka ibiri ishize.
Inkuru mushobora kuyumva hano
Aimable UHWIZEYIMANA