Nyamagabe: Munyaneza Gregory nubwo afite ubumuga ntibimubuza kuba haribyo akora adateze amaboko

Munyaneza gregory   utuye umudugudu wa nyabisindu mu akagari ka nyanza murenge wa cyanika ufite ubumuga bwingingo zamaguru yombi aravuga ko “nubwo hari intambwe amaze gutera agana inzira yo kwiteza imbere, arakomeza asaba abanyarwanda kujya baba hafi yabafite ubumuga aho  kubita amazina abaca intege, ndetse n’ubuyobozi bugafasha guhugura abafite ibyo bakora  bafite ubumuga no gutera inkunga abafite ubumuga bafite imishinga ikeneye […]

Rwanda: Hakomeje kugaragara abafite ubumuga bavuga ko iterambere ryabo ridindizwa n’imyumvire y’abadaha agaciro ibyo abafite ubumuga  bakora

Abafite ubumuga butandukanye bo mu turere dutandukanye tw’igihugu, bavuga ko n’ubwo bigizwemo uruhare na leta y’u rwanda hari intambwe bamaze gutera mu kwiga ndetse no guharanira kwigira binyuze mu kwihangira imirimo, usanga bagifite imbogamizi zo kuba hari bamwe mu badafite ubumuga bagifite imyumvire y’uko abafite ubumuga badashoboye ndetse ko nta n’ikintu gifite ubuziranenge bashobora gukora. Rukundo Straton wo mu karere […]

Ruhango: Umuryango ufite abana batatu bavukanye ubumuga bw’uruhu rwera, utabaza inzego z’ubuyobozi ku kibazo cy’akato abo bana bahabwa n’abamwe mu baturanyi

Umuryango wa Ryumugabe Petero na Munganyinka Ester Utuye mu mudugudu wa Bugarura Akagari ka Bweramvura Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, uvuga ko mu bana batandatu wabyaye, batatu muri bo bavukanye ubumuga bw’uruhu rwera bahura n’ikibazo cy’akato bakorerwa na bamwe mu baturanyi b‘uyu muyano babaziza ubwo bumuga bavukanye. Ryumugabe Petero Ise w’abo bana bavukanye ubumuga bw’uruhu rwera agira ati” Mu […]

Gakeenke: Abafite ubumuga butandukanye barasaba gufashwa kujya bahabwa insimburangingo n’inyunganirangingo binyuze mubwisungane mukwivuza(Mituel de Sante)

Abafite ubumuga butandukanye bo mu murenge wa Mataba akarere ka Gakenke, barasaba inzego bireba byumwihariko ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, kubakorera ubuvugizi bakajya bemererwa guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo bakoresheje ubwishingizi basanzwe bivurizaho bwa Mutueli de sante. Aba baturage bavuga ko usanga hari zimwe muri servise z’ubuvuzi batabasha kubona kubera kubura ubushobozi, ikibazo bavuga ko gishingiye kuba iyo bagannye ibitaro […]

Nyanza: Abafite ubumuga bwo kutabona baravuga ko bafite imbogamizi yo kutabasha gukoreha Telefone zinjira mu gihugu

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo, bavuga ko n’ubwo hari aho u Rwanda rugeze  mu iterambere ryo gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane irya Telefone, kuribo bafite imbogamizi zo kuba ku isoko mu gihugu nta Telefone zihari abafitye ubumuga bwo kutabona bashobora gukoresha. Bavuga ko bifuza ko hakwiye gushyirwaho gahunda ya Telefone zinjira mu […]

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi barifuza gufashwa kubona imihanda imodoka zifashisha zitwara umusaruro wabo

Bamwe mubahinzi bicyayi bo mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruuru, nubwo bavuga ko nyuma yo kwitabira ubuhinzi bwicyayi hari ibyahindutse mu mibereho yabo yari yuzuyemo gutungwa no kujya guca incuro, baranagaragaza imbogamizi z’imihanda idakoze itaborohereza kugeza umusaruro wabo  ku ikusanyirizo aho imodoka ziza kuwutwara. Bamwe mubahinzi bicyayi babarizwa mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru, nibo bumvikana […]

Nyaruguru: Umuryango wararanaga n’amatungo wafashijwe gusohoka muri iki kibazo

Umuryango wa Nkurunziza damascene na mukeshimana Therese ubarizwa mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru. Mu cyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa , nyuma yo gusurwa n’abajyanama hamwe n’abafatanya bikorwa b’akarere ka Nyaruguru, uyu muryango uravuga ko nyuma yo gufashwa kuvugurura inzu babagamo yari imeze nka nyakatsi kuri ubu watandukanye ni ikibazo cyo kurarana n’amatungo wasangaga kibatera indwara zituruka ku mwanda. […]

Amajyepfo: Abikorera bo mu ntara bitabiriye imurikagurisha barizezwa n’ubuyobozi bw’Intara ko batazongera guhura n’imbogamzi bahuye nazo.

Ubuyobozi bw’intara y’amagepfo burizeza abikorera bo muri iyi ntara ko bugiye kwicarana nabategura imurikagurisha, bagashakira hamwe umuti w’ibibazo byagaragajwe mu gutegura iryashojwe, byatumye abikorera baryitabiriye binubira uburyo bakoreye mu gihombo ku uburyo bitazongera kubaho ubutaha. Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abikorera bitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’intara y’amajyepfo rikabere mu karere ka Muhanga, bigatuma ritabagendekera neza, ikiza ku isonga ngo n’ikibazo cy’uko abariteguye […]

Kamonyi: Haracyari abagore bo mu cyaro babuzwa n’abagabo babo kwaka inguzanyo zo kwiteza imbere

Bamwe mu bagore babarizwa mu bice by’icyaro by’akarere ka Kamonyi mu murenge wa Kayumbu, baravuga ko hakiri abagabo bakizitira abagore bashakanye nabo mu kwiteza imbere, kubera uburyo bababuza kwaka inguzanyo yo kwihangira, ibikomeza kubaheza inyuma mu iterambere. Mugihe leta ikangurira umugore wo mucyaro guhaguruka akitabira imirimo imuteza imbere, bamwe mubagore bo mucyaro bo mu murenge wa kayumbu akarere ka kamonyi, […]

Muhanga: Abagore bo mu cyaro nta soko bafite ry’umusaruro bakura mubyo bakora

Bamwe mubagore bo mukarere ka Muhanga, umurenge wa kiyumba nubwo bavugako ko biteje imbere biturutse ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubukorikori, baragaragaza ko bagifite imbogamizi zo kubona aho bacururiza ibikorwa byabo bitewe nuko aho babikorera ari mucyaro hatari abaguzi bahagije bagura umusaruro baba bakuye mu bikorwa bakora. Abagore bavuga jko biteje imbere babikesha gukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubwirozi hamwe n’ubukorikori, ni bamwe mu […]