Abafite ubumuga butandukanye bo mu turere dutandukanye tw’igihugu, bavuga ko n’ubwo bigizwemo uruhare na leta y’u rwanda hari intambwe bamaze gutera mu kwiga ndetse no guharanira kwigira binyuze mu kwihangira imirimo, usanga bagifite imbogamizi zo kuba hari bamwe mu badafite ubumuga bagifite imyumvire y’uko abafite ubumuga badashoboye ndetse ko nta n’ikintu gifite ubuziranenge bashobora gukora.

Rukundo Straton wo mu karere ka Gicumbi ati” Ndi umwe mu banyamuryango ba Koperative y’abafite ubumuga yitwa Gicumbi Star ikorera mu mujyi wa Byumba, tuboha imipira yo kwifubika tuboha amajipo ibintu byose bigendanye n’ubudodo turabikora.

Mu byukuri iyo tugiye gusaba amasoko ahantu wenda sindi buvuge amazina yaho twagiye ariko k’umwe mu bayobozi b’iyi koperative yacu najyiye ahantu kwaka isoko barambwira bati nibabantu mufite ubumuga mukorera ahanga naha, bati genda uzagaruke, byarangiye bityo ariko nyuma naje gushaka amakuru barambwira ngo nyine abantu bafite ubumuga tuba tubona tutazi ibyaribyo neza rwose ntitwize uburambe n’ubuziranenge bw’ibyo mukora nabuze ikindi narenzaho ndataha”.

Uwineza marie Chantal ufite umubuga bw’ubugufi bukabije wo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali,  nawe agira ati” Nturuka mu karere ka Nyarugenge  Ikigali, mfite ubugufi bukabije ikintu kimbangamira njyewe iyo njyiye ahantu kwaka akazi ntabwo bakampa bambwira ko ntashoboye, no muri bizinesi nkora y’umucuruzi bw’ibirayi n’ibitoki abakozi banjye baransuzugura kubera ubugufi mfite”.

Si aba gusa bagaragaza iki kibazo kuko hari n’abandi bagihuriyeho barimo Igirimpuwe Sonia wo mu karere ka Gisagara mu natara y’amajyepfo ufite ubumuga bw’uruhu rwera.

Ati” Mfite ubumuga bw’uruhu rwera mu mbogamizi zo mpura nazo ni nyinshi cyane, natanga umuhamya ko hano ushobora gushing saron umuntu akaza aje kwiyogoshesha urumva ni mukiriya yabona ariwowe urimo akaba atakiyogoshejeje avuga ko utakagombye kumukorera mu mutwe kubera ubumuga ufite”.

Igirimpuwe akomeza avuga ko hari n’igihe yigeze kujya gukora muri resitora abantu baza basanga ariwe uri gutanga serivise bakanga kumugana ngo abahe serivise abakire nk’abandi  bamuziza ubumuga afite.

Icyakora kuri iki kibazo Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Ingabire Assoumpta, avuga ko abagifite imyumvire yo guheza abafite ubumugaaho ariho hose basabwa kuyireka kuko leta y’u rwanda ishyize imbere gahunda zitandukanye zigamije guca ukubiri nicyo kibazo.

Ati” Umuntu ashobora kuba afite ubumuga runaka ariko ahandi hose hakora, rero nimba hari abakibafata nkaho ari abantu badashoboye batagira icyo bimarira iyo ni imyumvire tudashobora kwemera yuko ibaho mu banyarwanda mu baturage kubera yuko abafite ubumuga hari ibyo bakora hari ibyo bakoze hari abo dukorana, rero umuntu wabaheza yitwaje ko bafite ubumuga biramutse bibayeho tukanabimenya nin’icyaha cyakurikiranwa mu butabera”.

Uyu munyamabanga wa leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri minisiteri y’ubutegentsi bw’igihugu, akomeza avuga ko ku babyeyi nabo bafite abana bafite ubumuga bigaragara ko  mu kubafata ko ntacyo bashobora gukora  babaheza mu ngo bakanga kubanjyana mu mashuri, nabo iyo myumvire basabwa kuyireka kuko gukomeza guheza abo bana babo bafite ubumuga bakabagumisha  mu ngo harimo no kubahisha mu nzu, ibyo bibangiririza iterambere ry’ahahaza habo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

J.Bosco MBONYUMUGENZI.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *