Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo, bavuga ko n’ubwo hari aho u Rwanda rugeze  mu iterambere ryo gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane irya Telefone, kuribo bafite imbogamizi zo kuba ku isoko mu gihugu nta Telefone zihari abafitye ubumuga bwo kutabona bashobora gukoresha.

Bavuga ko bifuza ko hakwiye gushyirwaho gahunda ya Telefone zinjira mu gihugu zikoze kuburyo abafite ubumuga bwo kutabona babasha gukoresha haba mu kwitaba no guhamagara kugira ngo nabo babashe  kuzamukana nabandi mu iterambere rishishingiye  ku gukoresha ikoranabuhanga rya Telefone.

Joseph hakizimana ufite ubumuga bwo kutabona ukora akazi ko kumasa abafite ubumuga bw’ingingo mu bitaro by’abafite ubumuga bya Gatagara,HVP Gatagara, agira ati” nk’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona uyu munsi iyo ngiye gutora nditorera kuko hari sisiteme bashyizeho yokubasha kwitorera utarinze kubwira umuntu ngo nantorere, iyo ni intabwe yatewe.

Ikindi navuga nko kuri smart phone naho hari porogaramu ushobora kwinjiramo waba utanabona ukayikoresha, ariko iyo ugeze kuri Telefone zizanzwe zo biragoye ko ubasha kuyikoresha ufite ubumuga bwo kutabona”.

Mushimiyimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutabona ati” Telefone mfite ni isanzwe ujya guhamagaye cyangawa kwitaba uhamagaye ugakanda ku matushe yayo, numero zayo ndazizi mu mutwe ariko kuko aho nkabakaba nkanda niho ntaramenya ngo menye kwitaba umpamagaye cyangwa guhamagara.

Kuri ubu rero iyo hagize umpamagara kuri Telefone hitaba umukecuru tubana ubwo nkabona kuvugana nawe, iyo hagize uhamagara jye ndi njyenyine ndayifata nkavuga nti ndakumva ariko ntaho nkoze telefone ikavaho ntamwitabye cyangwa se nanjye nashakaga ku muhamaraga nkabura uko muhamagara”.

Mushimiyimana avuga ko icyo ashaka ari uko nkuko inkoni ye ar bahabwa ikoze ku buryo hari aho bakora ikabayobora, na Telefone zisanzwe zinjira mu gihugu hazamo n’izifite aho abafite ubumuga bwo kutabona babasha gukabakaba bakamenya aho bahamagarira n’aho bitabira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda NDAYISABA Emmanuel, yizeza abafite ubumuga bwo kutabona muri rusange ko kuri iki kibazo ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga bwatangiye kugikorera ubuvugizi muri Ministeri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Muri rusange abafite ubumuga bwo kutabona bo mu karere ka Nyanza bagaragaza ko Kuba Telefone ziri ku isoko mu gihugu cyane cyane izigiciro gito zikoze ku buryo ufite bene ubwo bumuga atabasha kuyikoresha, ibyo bikomeza kubasiga inyuma mu rugendo  rw’iterambere ry’ubukungu rishingiye ku ikoranabuhanga U Rwanda n’isi yose bikatajemo.

J.Bosco MBONYUMUGENZI mu karere ka Nyanza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *