Munyaneza gregory   utuye umudugudu wa nyabisindu mu akagari ka nyanza murenge wa cyanika ufite ubumuga bwingingo zamaguru yombi aravuga ko “nubwo hari intambwe amaze gutera agana inzira yo kwiteza imbere, arakomeza asaba abanyarwanda kujya baba hafi yabafite ubumuga aho  kubita amazina abaca intege, ndetse n’ubuyobozi bugafasha guhugura abafite ibyo bakora  bafite ubumuga no gutera inkunga abafite ubumuga bafite imishinga ikeneye ubushobozi aho guhora bateze amaboko ni mugihe avuga ko bimwe mubyo akora harimo amaterephone kudoda inkweto nubundi bukiorikori butandukanye”

abaturanyi  ba munyaneza witeje imbere baravuga ko abafite ubumuga uko babafataga mbere biri kugenda bicika ariko nabo bagahuriza kukuba  ubuyobozi bwakomeza  kwigisha  abaturage  bakajya bababa hafi abafite ubumuga aho kubita amazina abaca intege na cyane ko bitaracika.

Iradukunda aime umuturanyi wuyu ufite ubumuga agira ati “uwo muturage hari intambwe amaze gutera mu nzira igana  ubukire nacyane ko hari nabo baca integer bikabakurizaho kwiyanga bakaba umutwaro ku gihugu aho gufatanya nabandi mu nzira igana iterambere”

Uwamariya consalatha nawe ati  “mbere bari bazi ko umuntu ufite ubumuga ntacyo yakora ariko bamaze kubona uwo muturage ibyo akora bavuga ko nabafite ubumuga bakwiye kujya bahabwa amahirwe anngana nayabandi kugirango biyumve nkabandi mwiterambere”

Ni mugihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa cyanika NDAGIJIMANA Jean marie vianny, agira ati “nkubuyobozi hari ubufasha tugenda duha abafite ubumuga bibumbiye mu makoperative ariko kandi akanakomoza kugusaba abakoresha imvugo zidakwiye kubafite ubumuga kuzireka bagafatanya nabo mu nzira yo kwiteza imbere dore ko anavuga ko muri uyu murenge harimo abafite ubumuga biteje imbere ndetse abandi bibumbira mu makoperative”,

umurenge wa cyanika uherereye  mu karere ka Nyamagabe umwaka ushize habarurwaga abafite ubumuga barenga Ijana mu murenge hose  Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje   ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775  ni ukuvuga ko ari 3,4% byabatuye mu Rwanda . Abagore ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.

Yanditswe na Nsengumukiza Emmanuel  

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *