Mugihe abari mu mwuga buhinzi bavugako bahura n’ibibazo bijyanye n’igabanuka ry’umusaruro ritewe n’ibintu binyuranye harimo kuba imyaka yibasirwa n’indwara ndetse n’ibyonnyi hakiyongeraho ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibiza;Abashakashatsi n’abandi bafite inshingano mu kuzamura ubuhinzi bemeza ko ikoranabuhanga rikenewe mu guhangana n’ibyo bibazo harimo n’ibihingwa bihinduriwe uturemangingo.

Abitabiriye  amahugurwa yateguwe  na RAB /OFAB ku ikoranabuhanga ku bihingwa bihinduriwe uturemangingo  (GMOs crops)

Uru rubyiruko rwemezako ubuhinzi bukeneye  iryo  koranabuhanga rituma umusaruro wiyongera kuko abakeneye ibiribwa biyongera mugihe ubutaka buhingwa bwo bugabanuka hakiyongeraho no kuba isi yugarijwe n’imihindagurikire y ‘ikirere.

Urubyiruko ruri mu buhinzi rukurikira inyigisho ku ikoranabuhanga mu buhinzi zitangwa na RAB/OFAB

Uru rubyiruko ruri mu buhinzi rwongerewe ubumenyi kuri iryokoranabuhanga ryo kubona imbuto zahinduriwe utremangingo (GMOs) ruvugako iyo gahunda ari nziza izabafasha nka ba rwiyemezamirimo mu buhinzi kuko izatuma bagabanya ikiguzi cy’umusaruro bityo inyungu zikiyongera

Dr Athanase Nduwumuremyi asobanura iby’ibihingwa bihinduriwe uturemangingo ( GMO crops)

Dr Duwumuremyi Athanase ni umushakashatsi mu kigo cy’iterambere ry’ubuhinzi RAB akaba n’umuhuzabikorwa mu mushinga OFAB  avugako urubyiruko ruri mubuhinzi ari imbaraga zikomeye kandi bizavasha mugusobanura no kwihutisha iryo koranabuhanga ryo gukoresha ibyo bihingwa bihinduriwe uturemangingo.

Ibihingwa bikoranye ikoranabuhanga byahiduriwe uturemangingo bigengwa n’amategeko. Mu Rwanda hakaba hari umushinga w’itegeko ribigenga wamaze kunyura mu nama y’abaministre no munteko  ishingamategeko ku buryo inzego zibishinzwe ziri kubikoraho kgo itegeko ribigenga risohoke mu igazeti ya Leta.Ubushakashatsi bukaba bwaratangiye gukorwa ku gihingwa cy’imyumbati.

 

Inkuru:

Florentine MUKARUBAYIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *