Abakora ubuhinzi, cyane urubyiruko rwize iby’ubuhinzi , bakaba na ba rwiyemezamirimo mu buhinzi, barabona impamvu zinyuranye ku mikoreshereze y’ibihingwa bihinduriwe uturemangingo.

Ni mu kiganiro kirambuye bagirannye na Radio Huguka; Nyuma yo guhugurwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere ry’ubuhinzi RAB mu mushinga OFAB uteza imere iryo koranabuhanga ( Biotechnology).

Habarugira Fisto Abdu ati: “ikoranabuhanga rirakenewe kuko rizamura umusaruro”
Nizeyimana Innocent ati: “Iryo koranabuhanga ryatuma haboneka ibihingwa byongerewe uturemangingo, niryihutishwe”.
Ayingeneye Xaverine ni umuhinzi w’ibirayi i Nyabihu; ati “habonetse ibirayi byera cyane byihanganira indwara twakunguka”.
Niyireba Cecile ahinga ibishyimbo. Ati” izo mbuto zibonetse ikiguzi cy’umusaruro cyagabanuka bityo n’inyungu zikiyongera”,
Niyigena Violette ati” ibyo bihingwa birakenewe ariko hanakenewe imbaraga mu kubyumvisha abantu kuko hari abafite ishusho mbi ku mbuto zahinduriwe uturemangingo ( GMO crops)”.

 

Dr Nduwumuremyi Athanase ati” ibihingwa bihinduriwe uturemangingo bigengwa n’amategeko, Ubu mu Rwanda iryo tegeko ryamaze kunyura mur nama y’abaminisitiri n’.inteko ishingamategeko. Urubyiruko rwitezweho umusanzu warwo mu gushyira mu bikorwa iryo koranabuhanga no kurimenyekanisha”,

 

Florentine Mukarubayiza

Ikiganiro kirambuye:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *