Ifoto y’ibiro by’akarere ka Ruhango yavuye ku igihe.com

Umuryango wa Ryumugabe Petero na Munganyinka Ester Utuye mu mudugudu wa Bugarura Akagari ka Bweramvura Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, uvuga ko mu bana batandatu wabyaye, batatu muri bo bavukanye ubumuga bw’uruhu rwera bahura n’ikibazo cy’akato bakorerwa na bamwe mu baturanyi b‘uyu muyano babaziza ubwo bumuga bavukanye.

Ryumugabe Petero Ise w’abo bana bavukanye ubumuga bw’uruhu rwera agira ati” Mu bana batandatu twabyaye batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe bavukanye ubumuga bw’uruhu rwera, nk’ababyeyi babo tubabazwa n’uburyo abana bacu badasohoka mu rugo kubera gutinya akato n’ihohoterwa bakorerwa n’abamwe mu baturanyi bacu.

Nk’ubu babiri umwe amaze kugira imyaka irindwi undi agejeje imyaka Icyenda batajya kwiga nk’abandi bana, ishuri barivuyemo bitewe n’uko iyo bajyaga ku ishuri bahuraga n’abamwe mu bantu duturanye babitaga ngo ni abazungu bapfubye ndetse ngo kubera uko basa bateye isesemi”.

Munganyinka Ester nyina wabo bana agira ati” Uretse kuba abana bacu bavukanye ubumuga bw’uruhu rwera batiga kubera guhabwa akato n’abaturanyi, ubu ntibashobora no kujya kuzana amazi ku iriba tuvomaho kuko abaturanyi baribaciyeho nyuma yokubabwira ko badasa n’abandi bantu, ndetse ko ngo badashobora kuvoma ku iriba imwe na byanyamweru kandi ayo magambo mabi akanjyana no kubakubita ubundi abana bagataha barira batazanye n’amazi twabatumye”.

Munganyinka akomeza avuga ko n’ubwo nk’ababyeyi bafashe umwanzuro w’uko abo abana batagomba gusohoka mu rugo mu rwego rwo kubarinda hugura n’ababahohotera baziza uko bavutse basa  ariko n’ubundi  iyo nta muntu mukuru basigaranye nk’igihe bagiye gushaka ibitunga umuryango, n’ubundi hari abaturanyi baza kuhabakubitira kuburyo n’iyo basanze urugi rwo ku marembo y’urugo rufunze babatereramo amabuye.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango barimo uwitwa Sikubwabo Evarste alias Kajyimahanga, nabo bahamya ko uyu muryango wugarijwe n’ikibazo cy’abana bawo bavukanye ubumuga bw’uruhu rwera bahabwa akato n’abamwe mubo baturanye.

Ati” Uyu muryango wabyaye abana bafite ubumuga bw’uru rwera ndi umwe mu baturanyi bawo, muri aka gace kacu rwose harimo ababyeyi njya mbona iyo baramutse bahuriye n’aba bana haba mu nzira cyangwa kwiriba babaha akato karimo kubitaza babita ibifube by’abazungu, cyangwa Ingurube z’inzungu.

Ubu ntibashobora gukina n’abandi bana nk’uko usanga iyo abana baturanye baba bakina kuko hari ababyeyi iyo bababonanye n’abana babo babirukana ngo birinda ko uruhu rw’abo bana rwatuma babahumanyiriza abana, muri uko kubirukana rero hari n’ababakubita”.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko bidakwiye ko hari umuturage ugira imyumvire yo guha akato mugenzi we amuziza ubumuga.

akomeza avuga ko  ubuyobozi bw’akarere bujyiye kwegera uyu muryango n’abaturanyi bawo mu rwego rwo guhindura abo bagifite Imyumvire yoguha akato abo bana bavukanye ubumuga bw’uruhu rwera hanyuma bakabasha kumva ko uwavukanye cyangwa ufite ubumuga ubwo aribwo bwose ari umuntu nk’abandi kandi ushoboye” .

Meya Habarurema avuga ko umuturage wese uzafatirwa kugaragaraho kugira imyumvire yo guha akato abo bana cg undi muntu wese ufite ubumuga  azabihanirwa by’intanga rugero

Nikodemu Hakuzimana Umuyobozi nshingwa bikorwa w’umuryango w’abafite Ubumuga bw’uruhu Mu Rwanda (Albinisme) avuga ko nyuma yo kubona ko hari ihohoterwa n’akato bikomeza gukorerwa abafite ubumuga bw’uruhu rwera, hafashwe ingamba zigamije guca burundu icyo kibazo binyuze mugufasha uwahuye n’icyo kibazo guhabwa ubutabera mu rwego rw’amategeko.

Uretse kuba umuryango wa Ryumugabe Petero na Munganyinka Ester usaba gufashwa gusohoka mu kibazo cy’akato n’ihohoterwa bikorerwa abana batatu wabyaye bafite ubumuga bw’uruhu rwera, unavuga ko ukeneye guhabwa ubufasha bw’ibikoresho byo gufasha abo bana birimo n’amavuta yo kwisiga, imymbaro y’amaboko maremare n’ingofero bibarinda izuba kuko mu kuba kuri ubu ibyo bikoresho ntabyo iyo bagiye ku zuba uruhu rwabo rwangirika.

J.Bosco MBONYUMUGENZI mu karere ka Ruhango

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *