Bamwe   mu bagize    ikipe y’abafite  ubumuga mu karere ka Gicumbi, Gicumbi star,barasaba   kutazigera    babazwa  impamvu  batsindwa , kuko   zizwi  kandi   ikaba    ikomeje  gukerenswa  n’abakabarebereye gukemura imbogamizi bahura nazo.

N’ikipe   igizwe    n’abakinnyi B’abakobwa bafite   ubumuga   bo   mu mirenge itandukanye igize akarere ka gicumbi uko Ari 21, nta bufasha bundi bagenerwa usibye ubushake no kwishakamo ubushobozi mu nshuro 3 bitozamo    buri    cyumweru.

Marie Claire UWITATSE ni umukinnyi ubarizwa muri iyi kipe aravuga ko kugera aho bitoreza gukina bibagora n’abafite ubumuga.

Marie Claire ati”Kugera aho dukinira ni ikibazo gikomeye bitewe no kubura amafaranga y’urugendo, bityo bikarangira ntabashije kugera aho abandi bakinnyi bari, ndetse ugasanga no kwegerana n’abandi ngo mbashe kungurana ibitekerezo nabo birangoye”.

Mugenziwe Agnes Niyomufasha akaba avuga ko kwitabira imyitozo ya ekipe bisaba  ubushobozi  budafitwe  na benshi  muribo ,ibituma  badatanga  umusaruro  uko  bikwiye  ku uburyo bo se abahuriza kugusaba  ko  ubufasha bwo kujya bahurizwa hamwe bajya  mugihe  bitegura  umukino runaka bizwi nka Locale cg bagahabwa imafaranga y’urugendo.

Agnes ati” Biragoye kuko kwitabira imyitozo uvuye I Nyamirambo njya igicumbi ari ikibazo gikomeye kuko amafaranga yo gukoresha mu urugendo hari igihe abura, ndetse kandi uku kuba ntabashije kwitabira imyitozo simpure na bagenzi bange, usanga bigira ingaruka ku mitsindire ya match tuba tturi gukina cyangwa tuba turi gutegura, ku uburyo jyewe icyo nsaba ari ukudufasha kujya twitabira local mu gihe dufite imikino dutegura”.

Concorde  Nyirimanzi, umutoza w’ikipe  Gicumbi Star ,nawe akaba ahamya ko ikibazo cyo kutagira ubushobozi bwo kwitabira imyaitozo kuri bamwe mu bakinnyi ari  inzitizi zibakomereye    zinagira   ingaruka   no    mu   mitsindire  yabo.

Concorde akaba agira ati’” kutagira ubushobozi bwo kwitabira imyitozo kuri bamwe mu bakinnyi banjye, usanga bigira ingaruka ku mitsindire yace nka team ndetse ku bwanjye ngasanga hakwiye ko twafasha kujya dushakirwa uko abakinnyi bagera ku myitozo muri make bagashakirwa amafaranga y’urugendo”.

TWAGIRIMANA Emmanuel, umunyabanganshingwabikorwa mu nama  y’abafite ubumuga mu karere ka Gicumbi, akaba yemera ko koko ari inzitizi bafite atwerera ingengo y’imari bagenerwa idahagije, gusa ko bakomeje ubuvugizi.

Emmanuel ati “ikibazo ikipe yabariya bakobwa bafite ubumuga, ni ikibazo koko gitera inzitizi zo kutitwara neza mu mi kino bakina, ariko nabizeza ko dukomeje ubuvugizi kugirango ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga yiyongere”.

Naho NDAYISABA Emmanuel umunyabanganshingwabikorwa mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga, avuga ko iki kibazo batari bakizi gusa ko bagiye kureba icyakorwa bagafasha iyi kipe iri muzitanga umusaruro mugihugu mu rwego rw’abafite ubumuga.

NDAYISABA Emmanuel Ati “ ikibazo cy’iriya ekipe y’abana babakobwa bafite ubumuga bagaragaza ko ntaboshobozi babona bwo kujya mu myitozi, ntago nari nkizi, icyakora mfatanyije n’abandi turikumwe mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga tukaba tugiye kureba icyo dukora na cyane ko ikipe yabo ya Gicumbi Star itanga umusaruro ku rwego rw’igihugu”.

Akarere ka Gicumbi kabarurwamo abafite ubumuga basaga ibihumbi 16000, bamwe muri aba nibo bagize Gicumbi star, iyi ikipe yatangiye mu mwaka wa 2012, ikaba imaze imyaka igera kuri 11, mu mikino itandukanye yatwayemo ibikombe 22, gusa bakemeza ko   iyi mibare y’ibi bikombe yakwiyongera baramutse bakuriweho imbogamizi bakunze   guhura  nazo.

 

Desange AKIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *