Abagore bo mu cyaro mu karere ka Kamonyi

Bamwe mu bagore babarizwa mu bice by’icyaro by’akarere ka Kamonyi mu murenge wa Kayumbu, baravuga ko hakiri abagabo bakizitira abagore bashakanye nabo mu kwiteza imbere, kubera uburyo bababuza kwaka inguzanyo yo kwihangira, ibikomeza kubaheza inyuma mu iterambere.

Mugihe leta ikangurira umugore wo mucyaro guhaguruka akitabira imirimo imuteza imbere, bamwe mubagore bo mucyaro bo mu murenge wa kayumbu akarere ka kamonyi, baravuga ko bagihura n’imboga mizi zirimo imibanire mibi y’abo bashakanye nabo igeza ku kubabuza kwaka inguzanyo mu bigo by’imari zibafasha kwiteza imbere, ibituma basaba inzego z’ubuyobozi kwegera umugore wo mucyaro.

MUSaBYIMANA M Gorette Uhagarariye Inama nkuru yigihugu mpuza bikorwa mukarere ka kamonyi nawe aremeza ko muri aka karere hakigaragara imboga mizi zibuza umugore wo mucyaro kw’iteza imbere.

Kuruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi wakarere ka Kamonyi Dr NAHOYO Slyvere aravugako murwego rwo gukuraho imbogamizi zibuza umugore wo mucyaro kwiteza imbere, hagiye kurushaho gukora ubukangurambaga bwo kwigisha imiryango uburyo iterambere rishingiye ku gufatanyiriza hamwe.

NAHAYO aravuga ibi mugihe umugore wo cyaro iterambere rye usanga henshi hakigaragaza ko rishingiye kubuhinzi n’ubworozi gusa, ibisaba ko inzego z’ubuyobozi zongera imbaraga mu kwegera imiryango cyane cyane yo mu bice by’icyaro, ikarushaho kwigishwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ko ari umusingi w’iterambere ry’abagize umuryango.

Inkuru ushobora kuyumva hano

Ephrem MANIRAGABA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *