Bamwe mu batuye turere twa kamonyi na muhanga baturiye isantere ya Cyanika iri hagati y’imirenge ya Musambira na Cyeza, barifuza ko inzego zubuyobozi zibafasha kugemura ikibazo cy’abana bazwi kwizina rya marine n’urubyiruko usanga bakora ubujura buvanze n’urugomo rwo guhohotera abo bibye.

Isantere ya cyanika, ni isanere iherereye hagati y’umurenge wa cyeza mukarere ka muhanga n’umurenge wa musambira mu karere ka kamonyi.

Bamwe mubaturiye iyi santere baravugako bazengerejwe bn’urugomo rukorwa n’abana biyita marine, hamwe na rumwe mu rubyiruko, aho usanga urugomo bakora rwiyongeraho n’ubujura burimo no guhohotera abantu, ibyo baheraho bifuza ko inzego z’ubuyobozi zibafasha gukemura icyo kibazo.

Kuruhande rwubuyobozi bw’iyi mirenge, kuri iki kifuzo cyaba baturage umunyamabanga nshingwa bikorwa wumurenge wa musambira MBONIGABA Providence N’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa cyeza GAKWERERE Eraste bakaba bunvikana bavuga uburyo bagiye gukemura iki kibazo cy’urwo rugomo rukorwa n’abana biyita bmarine hamwe n’urubyiruko.

Aba banyamabanga nshingwa bikorwa biyimirenge baravuga ibi mugihe hiryano hino mugihugu cyane cyane mu migi n’amasantere y’ubucuruzi, hakomeje kuvugwa ubuzererezi bwabana bakunze kwiyita marine n’urubyiruko rw’abasore usanga bakunze guhohotera abantu cyane cyane mu mumasaha y’umugoroba, ibisaba ko ubuyobozi bushyira imbaraga mu gukeemura icyo kibazo cyane cyane hibandwa ku kwigisha aba bana n’urubyiruko usanga rukunze kwishora mu bikorwa by’urugomo no kunywa ibiyobyabwenge.

Inkuru ushobora kuyumva hano

Ephrem MANIRAGABA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *