Ruhango: Urubyiruko rufite intego yo kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Nyuma yo gusura umupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu, bamwe mu rubyiruko rw’abakorerbushake rwo mu karere ka Ruhango baravuga ko a mateka y’uruygamba rwo kubohora igihugu, babonye  agiye kubigihsa gukora cyane bakiteza imbere ibyo ubuyobozi bw’aka karere buheraho buvuga ko amasomo babonye agiye kubafasha kwitangira ibikorwa bizamura iterambere ry’abatuye aka karere. Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo […]

Amakimbirane ni bimwe mu bibazo byugarije umuryango ndetse bigatera n’ubukene kuko abagize umuryango badakora ngo biteze imbere

Amakimbirane ni bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda nkuko tubigaragarizwa na bamwe mu bagize umuryango uharanira amahoro n’iterambere OPD mu kiganiro twagiranye kuwa 25.10. 2022 Mukiniro na Maître MUJAWAMARIYA Dathive umuyobozi wa OPD avuga ko Kurwanya amakimbirane mu muryango biba bigamije kwimakaza umuco w’amahoro bityo umuryango ugatera imbere. Aragira ati “myubyukuri kurwanya amakimbirane mu muryango bifasha kwimakaza amahoro ku buryo […]

Kwirinda amakimbirane isoko y’amahoro n’iterambere

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga bavuga ko hari ubwo amakimbirane akura avuye ku muntu umwe agakwira mu baturanyi ndetse bikagira ingaruka ku bantu banshi Valens Ndikumana atuye mu murenge wa Nyamabuye avuga ko yari yaratewe umujinya n’uburyo yari yarimwe icyangombwa cy’ubutaka kuko kitari gihuye n’indangamuntu avuga ati’’ nagiye kugurisha isambu nsanga icyagombwa cyanjye kitariho amazina yanjye y’ukuri ngiye kugikosoza […]

Muhanga: Kubana badashyingiranye,intandaro y’amakimbirane yo mungo hagati ya bamwe mubashakanye bo mumurenge wa Kibangu

Bamwe mubatuye mumurenge wa Kibangu mukarere ka Muhanga bavuga ko hakiri ingo zikibanye mu makimbirane ibyo badatinya kuvuga ko binagira ingaruka ku iterambere ry’umuryango, ndetse n’abana bavuka muriyo miryango ugasanga bibagizeho ingaruka zirimo no kutajya mu ishuri, nubwo ubuyobozi bw’intara y’amagepfo bwo buvuga ko bukomeje ubukangurambaga. Muhimpundu Beatrice nna Uwera Marie Oliva, bavuga ko ubuyobozi bwagerageje kubegera kugirango bubigishe ibyiza […]

Bureran: Ubusinzi ngo yaba ari imwe mu mpamvu nyamukuru zitera amakimbirane mu miryango

  Abatuye mu karere Kaburera Burera mu murenge wa Bugarama, bavugako ko imyitwarire mibi yo kunywa inzoga nyinshi itera amakimbirane mu miryango yabo bigatuma badatera imbere. Kombonera Christine numwe mubagore bakunze guhohoterwa numugabo we kuko yasinze. Christine yagize ati “Ubusinzi bwumugabo wanjye bugiye kudutandukanya no kugabana umutungo kuko kubana numuntu uhora ankubita ndetse ntanamugaburira, ndabirambiwe, kubwibyo rero nta kindi cyemezo […]

Kamonyi: Amakimbirane yo mu ngo intandaro y’inda zidateganyijwe ku bangavu

Mu gihe gahunda y’igihugu cy’u Rwanda ari ukurandura ikibazo cy’inda zidateganyijwe ku bana b’abakobwa, mu karere ka kamonyi, umurenge wa ngamba akagari ka kabuga, abakobwa bavuga ko kuba ababyeyi babo babanye mu makimbirane ari imwe mu ntandaro y’inda zidateganyijwe kuri bo. Ibi abana b’abakobwa bavuga ba bishingira ku kuba abayeyi bahora mu makimbirane adashira bakirengagiza inshingano bafite ku bana zo […]

Muhanga: Rongi, umugabo n’umugore babana batarasezeranye intandaro y’amakimbirane yo mu miryango

Mugihe ubuyobozi bwa karere ka muhanga buvuga ko imwe mu miryango yabanaga muburyo bw’amakimbirane yaribahangayikishije, yamaze gutera intabwe yo kuyavamo binyuze mu gusezeranira imbere y’amategeko, Bamwe mubatuye mu murenge wa rongi wo muri aka karere baravugako kuda sezerana kw’abashankanye mu mategeko ari bimwe mubitera amakimbirane mu miryango KAYITARE Jacqueline ni umuyobozi w’akarere ka Muhanga.  Aravuga ko magingo aya imwe mu […]

Kirehe: Barasaba ubuyobozi bw’akarere kurandura amakimbirane yo mu miryango atuma abana bava mu ishuri

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe mu ntara y’uburasirazuba, barasaba ubuyobozi bw’aka karere kugira icyo bukora mu kurandura amakimbirane akomeje kurangwa muri imwe mu miryango agatuma hari abana baterwa inda bakiri abangavu abandi bagata amashuri. ZANINKA Floride, NYIRAKAMANA Angelic, SINGIZWA Marceline na HAGENIMA Martin ni bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe, bavuga hari imiryango ifite amakimbirane […]

Muhanga: Shyogwe , Abagabo baranengwa gukubita abagore babo

Bamwe mu batuye  akarere Muhanga bavuga ko hari abagabo bakubita abagore babo  nyuma yo kuva mu tubari basinze ibyo  bigakurura amakimbirane mu miryango, Ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko hakomejwe ubukangurambaga bushishikariza abantu kwirinda icyakurura amakimbirane. Kubwimana Providance, Nyiraneza Claudette, Uwimana Gorette na Kamanzi Benjamin batuye mu kagali ka Mubuga umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, bamwe mu bagore bahura […]

Ruhango: Baravuga ko ubusinzi no kujya mu bushoreke biri guteza amakimbirane mu ngo hagati y’abashakanye

Bamwe mu batuye mu tugari twa Mwendo na Nyakarekare two mu murenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, baravuga ko ibibazo biri kugaragara hagati y’abashakanye bishingiye k’ubusinzi, kujya mu bushoreke no gushaka kwikubira imitungo y’urugo k’uruhande rw’umwe mu bashakanye, biri guteza amakimbirane mu ngo hagati y’abashakanye, ku buryo basaba ubuyobozi guhagurukira ibyo bibazo biri kugira uruhare mu gusenya ingo. Sinumvayo Sildio […]