Mu gihe gahunda y’igihugu cy’u Rwanda ari ukurandura ikibazo cy’inda zidateganyijwe ku bana b’abakobwa, mu karere ka kamonyi, umurenge wa ngamba akagari ka kabuga, abakobwa bavuga ko kuba ababyeyi babo babanye mu makimbirane ari imwe mu ntandaro y’inda zidateganyijwe kuri bo.
Ibi abana b’abakobwa bavuga ba bishingira ku kuba abayeyi bahora mu makimbirane adashira bakirengagiza inshingano bafite ku bana zo kubaha uburere bukwiye nk’umwana w’umunyarwanda ndetse no ku bamenyera ibikoresho nkenerwa birimo, ibikoresho by’ishuri, imyambaro n’ibiribwa ahubwo ngo ibyagakwiye guhabwa abana ndetse n’ibitunga umuryango bakibisesagurira mu tubari n’ahandi.
Umwe mu bagize urwo rubyiruko rwo mu karere ka kamonyi witwa Uwimana Ratifa yabwiye Radiohuguka ko, ababyeyi iminsi myinshi bahora mu matiku bikagira ingaruka ka bana bitewe n’uburere cyangwa ibikoresho nkenerwa batabonera ku gihe, ngo ari nabyo aha nini usanga abasore buririraho babashuka.
Ratifa ati: “aha nini impamvu abakobwa duterwa inda zidateganyijwe kandi tukiri bato n’uko ababyeyi bahora mu makimbirane n’induru bidashira mu ngo bakirengagiza kuduha ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa muntu birimo ibikoresho by’ishuri nk’amakayi cyangwa imyambaro bigatuma duhura n’abadushuka ari naho dutwarira inda”.
Ibi bishimangirwa na Umurerwa Chantal wagize ati “ni ikibazo kigaragara cyane bitewe n’amakimbirane agaragara mu babyeyi bacu bikatugiraho ingaruko zo gutwara inda tukira abana, kutabona indyo yuzuye, guhagarika amashuri ndetse no kwiyahuza ibiyobyabwenge”.
Ku ruhande rw’ababyeyi bavugwaho ko ari bo ntandaro yiterwa ry’inda ku bangavu Muhire Aphrodise na Nkundwukwange Beatha bagira bati “ibyo abana bavuga nibyo kuko haracyari imiryango ikibanye mu makimbirane ndetse ugasanga bahora mu manza zidashiba, ibyo byose ntabwo byatuma umunwa agira uburere n’indangagaciro na kirazira zikwiye bitewe no ku tumvikana hagati y’ababyeyi”.
Icyifuzo cy’aba bana b’abakobwa ngo n’uko ubuyobozi bwakabaye bwongerwa ubukangurambaga n’ubujyanama bwihariye ku miryango ibana mu makimbirane, mu rwego rwo gushakirahamwe uburyo iki kibazo cya cyemukamo mu buryo.
Umuyobozi w’akarere ka kamonyi NAHAYO SYLVERE yemera ko iki kibazo gihari muri uyu murenge, gusa ngo batangiye kuganiriza imiryango ikibanye mu makimbirane bafatanyije n’inshuti z’imiryango kugirango iyavemo bafatanyije n’inshuti z’imiryango.
Mayor Nahayo Sylvere yagize ati “mubyukuri icyo kibazo kirahari kugira ngo imiryango ive mu makimbirane birasaba imbaraga nyinshi gusa ubu twatangiye ku ganiriza iyo miryango ikibanye mu makimbirane ndetse twashyizeho amatsinda y’abantu afatanyije n’inshuti z’imiryango muri buri murenge bakaba bibanda ku kurwanya amakimbirane yo mu ngo”
Mayor yakomeje avuga ko atakwizeza aba bana b’abakobwa igihe ikibazo cy’imiryango ikibanye mu makimbirane kizacyemukira “yego birumvikana ko ikibazo gihari kandi kibangamiye abana b’abakobwa ariko nanone sinavuga ngo kizacyemuka ryari gusa turi kugishakira umuti urambye”.
Mu ibarura riheruka gukorwa mu karere ka kamonyi kuva mu mwaka wa 2021 kugeza uyu mwaka wa 2022, ryerekana ko abana b’abakobwa bahohotewe bagaterwe inda bakiri bato, bangana ni 137.
MUNYANTORE Eric