Mugihe ubuyobozi bwa karere ka muhanga buvuga ko imwe mu miryango yabanaga muburyo bw’amakimbirane yaribahangayikishije, yamaze gutera intabwe yo kuyavamo binyuze mu gusezeranira imbere y’amategeko, Bamwe mubatuye mu murenge wa rongi wo muri aka karere baravugako kuda sezerana kw’abashankanye mu mategeko ari bimwe mubitera amakimbirane mu miryango

KAYITARE Jacqueline ni umuyobozi w’akarere ka Muhanga.  Aravuga ko magingo aya imwe mu mirenge yo muri aka hakigaraga ingo zibana mu makimbirane. Ati “muri imwe mu mirenge y’akarere ka Muhanga haracyagaragara ingo zihoramo amakimbirane ku buryo usanga nta terambere zifite.”

Nubwo avuga ibi, MUKESHIMANA Chantal wo mu mumurenge wa wa Rongi na Mugenziwe AKIMANIZANYE Alice baravuga ko gushakana ku umugabo n’umugore ntibasezerane biri mubitera amakimbirane.

AKIMANIZANYE Alice, Ati iwacu hano ntuye hari imiryango ibana itarasezeranye ku uburyo usanga iyo hashize igihe hatangira kuvuka amakimbirane ashingiye ku mitungo bafite umugabo abwira umugore ko batasezeranye ashatse yataha.”

Mugenziwe MUKESHIMANA Chantal bose batuye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, nawe akaba ahamya ko kubana batarasezeranye hagati y’umugabo n’umugore bitera amakimbirane, agira ati “hari igihe usanga umukobwa n’umuhungu babana nk’umugabo n’umugore batarasezeranye, bamara kubyara ugasanga batangiye kugirana amakimbirene umwe abwira andi ko babana mu buryo bunyuranyije n’amategeko ashatse yakwigendera.”

Ibi kandi bikaba binashimangirwa n’Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uyu murenge wa Rongi Osuald NSENGIMANA, nawe wemeza ko ngo usibye no kuba kubana binyuranyije n’amategeko kw’abashakanye bikurura amakimbirane, ngo izo ngaruka zigera no kubakomoka kuri bene iyo miryango. Ati”hari igihe usanga n’abana bavuka ku miryango itarasezeranye baba batanditse mu mategeko mbese batagira aho babarizwa mu bitabo bya leta.”

Ni ibintu Mayor kayitare Jacqueline agarukaho avuga ko, ingamba kuri ubu bafite nk’akarere ka Muhanga ari izo gukomeza kwigisha imiryango ibana mu makimbirane. Ati”kuri ubu turi kwigisha imiryango ibana mu makimbirane hamwe nitarasezeranye mu mategeko, byose hagamijwe gukemura ikibazo cy’amakimbirane ayirangwamo, aho itarasezerana ishishikarizwa gusezerana.”

Ikibazo cy’amakimbirane yo mungo mu karere ka muhanga kirahavugwa mugihe hakomeje gukorwa ubu bukangurambaga, burimo no kwigisha imiryango ibanye nabi kuri ubu ibarwa ko irenga 500 nkuko umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango abitangaza.

Ephrem MANIRAGABA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *