Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe mu ntara y’uburasirazuba, barasaba ubuyobozi bw’aka karere kugira icyo bukora mu kurandura amakimbirane akomeje kurangwa muri imwe mu miryango agatuma hari abana baterwa inda bakiri abangavu abandi bagata amashuri.
ZANINKA Floride, NYIRAKAMANA Angelic, SINGIZWA Marceline na HAGENIMA Martin ni bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe, bavuga hari imiryango ifite amakimbirane muri aka karere, bikagira ingaruka ku bana bayivukamo, zirimo no guterwa inda kubana babangavu kubera kutitabwaho.
NYIRAKAMANA Angelic umugore w’abana babiri n’umugabo umwe aravuga ko mu baturanyi be harimo umuryango uhora mu makimbirane bikagira ingaruka kubana. Ati”Duturanye n;’umuryango uhorana amakimbirane ku uburyo abana bawuvukamo batabasha kwitabwaho aho usanga barahisemo kuva mu muryango wabo bajya kwibera mu buzima bwo mu muhanda”.
Naho SINGIZWA Marceline we avuga ko amakimbirane yo mu miryango baturanye yatumye hari bamwe mubana bava mu ishuri. Aragira at “Jyewe nabonye abana bo mu muryango wo kwa Alloys bavuye mu ishuri ku buryo niyo uganiriye nabo bakubwira ko batabashaga kubona ibikoresho byo kujya kwiga kubera ko ababyeyi babo bahora barwana mu rugo”.
Ni mugihe ZANINKA Floride usibye uku kuva mu ishuri no kuba inzererezi kw’abana kubera amakimbirane yo mu miryango bavukamo, yongeraho ko hari n’abana baterwa inda bakiri abangavu kubera amakimbirane ahora hagati y’ababyeyi babo. Ati “Usibye kuba amakimbirane yo mu muryango atuma abana bava mu ishuri abandi bakajya kuba ba mayibobo, hari n’aho usanga abana babangavu baratewe inda kubera kubura urukundo rw’ababyeyi bahora mu makimbirane aho kubitaho ngo babasobanurire ubuzima bw’imyororokere”.
Ibi ninabyo bishimangirwa na HAGENIMA Martin umugabo w’imyaka 45 utuye nawe mu karere ka Kirehe, aho asaba ub uyobozi bw’akarere kurandura ikibazo cy’amakimbirane mu miryango. Ati “bagenzi banjye ibyo bavuga ni ukuri kuko hari abana bamaze gutwara inda bakiri bato, abandi bavuye mu mashuri hakaba nabandi batakiba mu miryango yabo ku uburyo ubuyobuzi bukwiye kudufasha ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango cyigashakirwa igisubizo kirambye”.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza MUKANDARIKANGUYE Geraldine, avuga ko bakora urutonde rw’imiryango ibanye mu makimbirane bakayiganiriza. Ati”Iki kibazo kirahari kuko duhora dukora urutonde rw’imiryango ibanye nabi tukayiganiriza kandi buri kwezi tugakora ubushakashatsi ngo turebe niba hari iyahindutse ikaba ibana mu mahoro”.
Byamaze kugaragara ko ingo zirangwamo amakimbirane zidashobora kugera ku iterambere, dore ko binagira ingaruka ku bana bavuka muri uwo muryango, ni ibintu ariko bikomeje no kugaragarira mu mibare ya za gatanya zirikuba uko umwaka utashye, dore ko imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda muri Rapport ya Rwanda Vital Statistics Report 2019, igaragaza ko imiryango 8,941 yahawe gatanya binyuze mu nkiko.
Melissa NKUNDUWAJE