Ibiro by’umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga

Bamwe mu batuye  akarere Muhanga bavuga ko hari abagabo bakubita abagore babo  nyuma yo kuva mu tubari basinze ibyo  bigakurura amakimbirane mu miryango, Ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko hakomejwe ubukangurambaga bushishikariza abantu kwirinda icyakurura amakimbirane.

Kubwimana Providance, Nyiraneza Claudette, Uwimana Gorette na Kamanzi Benjamin batuye mu kagali ka Mubuga umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, bamwe mu bagore bahura n’ibibazo mu miryango yabo bitewe no gukubitwa n’abo bashakanye bakavuga ko ahanini biterwa n’ubusinzi.

Ubwo yaganiraga na Radio Huguka Kubwimana Providance, yagize ati “ umugabo arajya mu kabari akaza yasinze ntatume umugore aryama bakarara barwana basakuza ntibaryame ugasanga umwe yagiye gucumbika ahandi urwo rugo rwazubakwa? None  se wabigenza ute? ”.

Kamanzi Benjamin  nawe avuga ko  biterwa n’ubusinzi  Ati “  biterwa n’ubusinzi bw’aha mu bubari nzi nka batatu mu mudugudu wacu    bahoza abagore babo ku nkeke , nkanjye ndashaje ndakagura nkakajyana mu rugo , hari n’uherutse kurana n’umugore rwose amutwikira imyenda.”

Ibi kandi  ni na byo   Uwimana Gorette umwe mu batuye mu Kagali ka Mubuga  nawe yemeza ko abagabo baho banywa agacupa  bigakurura amakimbirane   ,aho yagize ati “   akava wenda nko kunywa iryo cupa akaza yiyenza ku mugore ugasanga bakurijemo kurwana agacupa rose barakanywa bakagahembuka”.

Nyiraneza Claudette nawe yunga mu rya bagenzi be avuga  ko hari ubwo umugabo aza yasinze agasagarira abo batasangiye bo mu rugo  Ati “ biba biterwa n’uko bagenda bagasinda maze bakiyenza ku bo mu rugo kandi ntawe basangiye”.

Mu gihe bavuga ibi   umuyobozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Muhanga Uwamahoro Beatha avuga ko hakomeje gukorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya amakimbirane mu muryango ariko kandi uwinangira akazajya ajyanwa mu kigo ngororamuco.  Aho agira ati “naho ubundi tubigisha kubana neza mu miryango buri cyumweru imiryango ibanye nabi tukayiganiriza ndetse n’ibiyobyabwenge tukabimena mu gihe hagaragaye uwinangiye ajyanwa mu kigo ngororamuco ahava yisubiyeho iyo amazeyo  icyumweru cyangwa bibiri azira ubusinzi no gukubita umugore ahava yikosoye”.

Mu karere ka Muhanga harabarurwa imiryango 590 ibanye mu makimbirane bimwe mu bigitiza umurindi ayo amakimbirane hazamo ubusinzi buza ku kigero cya 85,7%, kuticara ngo baganire kw’abagize umuryango biri kuri 85%,mugihe amakimbirane aturuka ku mutungo aza ku kigero cya 84%.

 

Yanditswe na Rachel Umwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *