Ifoto y’ibiro by’akarere ka Ruhango yavuye ku igihe.com

Bamwe mu batuye mu tugari twa Mwendo na Nyakarekare two mu murenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, baravuga ko ibibazo biri kugaragara hagati y’abashakanye bishingiye k’ubusinzi, kujya mu bushoreke no gushaka kwikubira imitungo y’urugo k’uruhande rw’umwe mu bashakanye, biri guteza amakimbirane mu ngo hagati y’abashakanye, ku buryo basaba ubuyobozi guhagurukira ibyo bibazo biri kugira uruhare mu gusenya ingo.

Sinumvayo Sildio na Mukamusoni Alexia kimwe n’abaturanyi babo uko bose batuye mu mudugudu wa Jali wo mu kagari ka Nyakarekare Umurenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango,

Bagira bati” hano muri aka kagari kacu hagaragara zimwe mu ngo z’abashakanye zibanye nabi cyane bitewe n’abagabo kimwe n’abagore bashaka kwikubira imitungo bakayibuzaho uburenganzira abo bashakanye, hari kandi n’abasiga mu ngo zabo abogore cyangwa abagabo bashakanye nabo bakajya mu nshoreke, ndetse no mu businzi bw’inzoga”.

Mu kagari ka Mwendo nako kabarizwa muri uyu murenge wa Mbuye naho hari kugaragara amakimbirane mu ngo hagati y’abashakanye bitewe nokukujya mu nshoreke kumwe mu bashakanye no kwijandika mu businzi bw’inzoga z’inkorano zirimo na Kanyanga.

Assoumpta Nyiransabimana wo mu mudugudu w’I pate wo muri aka akagari ka Mwendo, atanga ubuhamya bw’uburyo umugabo we yishoye mu kunywa inzoga bikagera aho biteza amakimbirane hagati ye n’uwo mugabo we.

Agira ati” Nashakanye byemewe n’amategeko n’umugabo wanjye witwa Sindambiwe Damascene, tugishakana kuko atanyawaga inzoga mu rugo rwacu twari tubanye mu mahoro, gusa aho amariye kujya munzoga agatangira kunywa ibigajye inaha benga byitwa rukanayaga Inshege n’inzoga z’inkorano zirimo na kanyanga, kuva ubwo uko atashye mu masaaha y’ijoro agera mu rugo atongana ubundi akankubita”.

Ikibazo cy’amakimbirane Damascene Afitanye n’umugorewe Nyiransabimana nicyo gihora kigaruka mu makayi y’ibibazo byananiranye mu mududugu.

Nyiransabimana Ati ” N’ubu umugabo wanjye ntawuhari yaragiye, yanjombye igiti cy’umushoro munsi y’umukondo yakinjombye ari nijoro ubwo yarageze murigo saa sita z’ijoro yasinze njya kwa muganga ngeze ku Bitaro bya Kinazi nahamaze Iminsi Itanu(5) maze koroherwa ngarutse njyeze mu rugo yajyiye uwo munsi ubu hashize amezi abiri ataragaruka, ntakindi kibitera ni ibyo biyogo inaha birirwa banywa baba basinze “.

Nyirantezimana Marie Grace nawe utuye mu kagari ka mwendo mu mudugudu wa Kabuga, avuga ko afitanye amakimbirane n’umugabo we wita Barisekeyeho Maricel wafashe imitungo yari itunze urugo rwabo akaba ari kuyisangira n’inshoreke ye y’umugore witwa Mukamazimpaka Beatha nawe wataye umugabo we. Ati”Umugabo wanjye tugishakana atarajya mu nshoreke twari dufite Imitungo myishyi, twaranacuruzaga ibintu bitandukanye harimo inzoga zipfundikiye, gusa aho umugabo wanjye Barisekeyeho Maricel amariye guhura n’iyo nshoreke ye uwo mugore niwe wabimazendajyenda nkajya kubitwa mfite utwana twindahekana, mfite abana batandatu, ubwo ni ukuvuga ngo aho ngaho dukorera habamo uwo mugore n’Umugabo wanjye”.

Aba bose barahuriza gusaba ubuyobozi gushyira ingufu mu kwegera ingo zinugwanugwa ko  zibanye nabi  n’iziba zamaze kujya ahagaragara ko zitabanye neza zikagirwa inama y’uburyo  zasohoka mu kibazo cy’amakimbirane ndetse ibyo kandi bikajyana noguca inzoga zikorano zirimo kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bigira uruhare runini mu guteza icyo kibazo cy’amakimbirane hagati y’abashakanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’umurenge wa Mbuye Kayitare Welars, kuruhande rumwe yumvikana asa naho atavuga rumwe n’aba baturage babona ko ubusinzi buri mubiza ku isonga mu guteza ikibazo cy’amakimbirane hagati y’abashakanye.

Ati” kukijyanye n’amakimbirane yo mungo hagati y’abashakanye muri uyu murenge ntabwo ari ikibazo kirenze urugero kandi ntabwo nahamya ngo n’igishobora kuhagaragara izoga nizo zigitera kuko nk’ubuyobozi bw’umurenge twashyizeho uburyo bwo kuburwanya dukoresheje kugenzura utubari ko ducuruza inzego zemewe kandi twashyizeho namabwira yuko utubari tugomba gufunga hakiri kare”.

Kayitare Akomeza avuga ko muri uyu murenge ubuyobozi bwashyizeho uburyo bwokwegera ababanye nabi mu ngo zabo nokubafasha gusohoka mu kibazo cy’amakimbirane baba bafitanye.

Ati” Muri uyu murenge igihari ni uko iyo habonetse ugiranye amakimbirane n’uwo bashakanye tugira uburyo tubahuza haba mu nteko z’abaturage tukareba icyo bapfa ni iki, dufite inshtu z’umuryango muri buri mudugudu ebyiri zidufasha no gukurikirana ese uyu muryango babanye gute, ese barapfa iki, ishobora kuba ari imitungo bishobora kuba wenda ari ukutumvikana kumicungire y’uruho ndetse no kubana hagati y’abashakanye nabyo tugasesengura ngo ese icyavamo ni iki cyafasha mu gukemura ayo makimbirane bafitanye”.

Muri rusange ubuyobozi bw’umurenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango, butangaza ko n’ubwo muri uku kwezi kwa 10 k’uyu mwaka wa wa 2022 bukiri gukusanya imibare y’ingo zibanye mu makimbirane hagati y’abashakanye, imibare bwari bufite mu kwezi kwa 7 k’uyumwaka wa 2022 y’ingo zari zifite abago n’abagore bari babanye mu makimbirane zageraga kuri 63.

 

J.Bosco MBONYUMUGENZI Mu karere ka Ruhango

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *