Ibiro by’akarere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba

Bamwe mubagore  batuye mu akarere ka Rwamagana bavuga ko hakiri abagabo baharira abagore imirimo yo murugo bakajya mutubari aho banabujyanamo umutungo w’urugo  ugasanga birakurura amakimbirane mu miryango,ariho  Ubuyobozi bw’aka karere buhera busaba abagabo bagifite imyumvire y’uko abagore bahariwe imirimo yo mu rugo kuyireka ndetse bakanirinda amakimbirane kuko biri no mubibatera ubukene mu miryango.

Muhoracyeye honoline, Hategekimana Gilbert, Nizeyimana gorethi n’Uwizeyimana Jeanne ni  bamwe mu baturage  batuye mumurenge wa Gahengeri, mu Karere ka Rwamagana, bakaba bumvikana bavuga ko muri uno murenge wabo hakiri abagabo bagihohotera abagore ndetse bakanumva ko abagore ari abo gukora imirimo yo murugo gusa.

Ubwo yaganiraga na Radio Huguka Muhoracyeye Honoline yagize ati “ icyo kibazo kirahari,hari igihe umugabo aramukira mukabari kandi afite abana agomba kwitaho ndetse n’umugore bashakanye bagomba gufatikanya,iyo aramukiye mukabari se kandi atakoze ajyanayo iki ?,ntajyanayo umutungo w’urugo,niyo atashye yanyweye ukamubaza aho yiriwe aho kugusubiza arakwadukira agakubita ubwo imirwano igatangira ubwo”.

Hategekimana Gilbert atuye mukagari ka Kanyangese nawe avuga ko nubwo ari umugabo ariko hari bagenzi be bakora ibikorwa kuriwe avuga ko bidakwiye,aho adatinya no kuvuga ko ababikora ari abagabo bibigwari

Ati “nkubu nge duhuye mvuye I kabuga kugurisha imyaka mba naranguye,ngiye kugenda ningera murugo ndashaka ibyo guteka kugirango abagiye guhinga baze babone icyo barya,ariko nkubu ugiye aho bita mukaje hari abagabo baramuka bicaye kumuhanda abagore bakajya guhinga aho kujyana nabo ahubwo bakigira mumayoga,none iyo myaka niyera ntago azayifata ngo ajye kuyigurisha se,niba aramuka anyway adakora sumutungo w’urugo aba asesagura hanyuma yamara kwijuta agataha akubita abo yasize,amenesha abana,nubu ejobundi haruwo abasirikare batwaye yakubise umugore”

Ibi bavuga kandi babihurizaho na Nizeyimana Gorethi umwe mubafite umugabo nawe babanye mumakimbirane,aho yagize ati “nkanjye umugabo wange tumaze igihe kinini tutabanye neza,nubu unsanze aha we yibereye kukabari hepfo iyo,njye ndabyuka nkajya guhingira abantu bakampa ibyo kurya,twahoze ducuruza dufite iduka,ducuruza n’inzoga,ariko twarahombye kubera ko yafataga amafaranga akayajyana mubandi bagore,ntashobora kuduhahira,niyo ngize uwo mpingira akampa amafaranga iyo abimenye arayanyaka akayatwara,abagabo ba hano bafite imyumvire yuko umugabo ari uwagiye mukabari akaganira nabandi,hanyuma umugore akaba uwo murugo mumirimo”.

 

Uwizeyimana Jeanne nawe yunga murya bagenzi be aho we avuga ko ari umuco batoye ko ntamugabo wafashije umugore imirimo kuko imirimo yo murugo yose ni iy’abagore abagabo bakaba abatware b’urugo.

Ati “ ni gute umugabo yakicara murugo agateka cyangwa akoza amasahane nibindi byo murugo,ubwose uwabibona hubwo yabifata gute,ko ari hahandi bahera bavuga ko wamuroze,twariyakiriye niyo aje akagukubita cyangwa akagira ikindi gikorwa kibabaza agukorera urihangana kugirango ukomeze urere abana bawe bakure,gusa nyine sibyo nuko twakuze twumva ko ariko abagabo bubahwa”.

Kubivugwa ndetse n’ibyifuzwa na bano baturage nibyo Umutoni Jeanne umuyobozi w’akarere ka rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza aheraho asaba abatuye uyu murenge by’umwihariko abagabo kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakumva ko nta mirimo yagenewe abagore cyangwa abagabo ubundi bakirinda amakimbirane kuko ateza ubukene mu miryango ndetse nuwo bigaragayeho akegera ubuyobozi bukamufasha,nubwo ngo gahunda yo kwigisha bihereye ku isobo imiryango ikibanye nabi igikomeje.

Mu ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’abaturage, kigaragaza ko abagore 40% bubatse ingo bakorerwa ihohoterwa ribabaza umubiri bikozwe n’abo bashakanye, naho 31% barikorerwa n’abo babana cyangwa bakundana,12 % bahohoterwa ku gitsina naho 37% bagakorerwa ihohoterwa ribabaza umutima, ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu ifatwa ry’ibyemezo mu rugo, aho 83% by’abagore bafatanya n’abagabo babo mu ifatwa ry’ibyemezo, mu gihe abagabo 93% bo bashobora gufata icyemezo batagishije inama abagore bashakanye nabo.

Yanditswe na Eric Habimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *