Ikicaro cy’intara y’amajyepfo mu karere ka Nyanza

Mugihe bamwe mubanyeshuri bo mu turere twa Muhanga na Ruhango mu ntara yamajyepfo bashyira mu majwi amakimbirane yo mu miryango kubangamira imyigire yabo kubera kubura bimwe mu bikoresho, bamwe mubayobozi bibigo byamashuri bo barasaba ubuyobozi bwibigo by’amashuri gufata umwanya wo gutega amatwi abana baturuka mu miryango ifite amakimbirane kuko nabo ngo iyo baganirijwe biga bagatsinda.

NYIRAMANA Theresie, UWITONZE Alphonsine hamwe na BERWA Diane ni bamwe mu banyeshuri biga mubigo bimwe bibarizwa mu ntara yamajyepfo mu turere twa Muhanga na Rihango. Baravuga uburyo amakimbirane yo mu miryango, usanga agira uruhare mu kudindiza imyigire yabo kuko usanga batabasha kwitabwaho uko bikwiye ku buryo hari bimwe mu bikoresho batabasha kubona.

UWITONZE Alphonsine aragira ati “mu byukuri ndi umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ariko kugirango mbone ibikoresho byo ku ishuri birangora kubera ko iwacu mu rugo ababyeyi bange bahora mu makimbirane ku buryo kunyitaho no kumbonera ibyangombwa by’ishuri binsaba gusaba inshuti zanjye cyane cyane amakaye n’amakaramu”.

Si we wenyine ugaruka kuri uku kubura ibikoresho by’ishuri biturutse ku makimbirane yo mu muryango kuko na NYIRAMANA Theresie avuga ko hari igihe cyageze ashaka kuva mu ishuri kubera ko Papa we yahoraga arwana mu rugo. Ati” Hari igihe numvise nava mu rugo rwa Papa na Mama kubera uburyo bahoraga barwana batabasha kumpa umwanya ngo mbabwire ibikoresho nkeneye byo kujya ku ishuri”.

Icyakora mugenzi wabo BERWA Diane nawe wiga mu makwa wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, usibye ibyo kuba amakimbirane yo mu miryango atuma batabasho kubona ibikoresho by’ishuri, arongeraho ko aya makimbirane yo mu muryango hari bamwe muri bagenzsi babo biganaga nawe yatumye batwara inda bava mu ishuri. Aragira ati”hari umukobwa twiganaga wahoraga avuga ko iwanbo batabasha ku mwitaho ahubwo bahora barwana ku buryo byarangiye asanze umugabo akamufasha kubona ibikoresho gusa nawe birangira amuteye inda ku buryo byamuviriyemo guta ishuri”.

Gusa ku ruhande rwa Frere umuyobozi w’ishuri rya Ecole de science Byimana riherereye mu karere ka Ruhango, akaba we akangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri kwegera abana baba bafite ibibazo by’amakimbirane mu miryango bavukamo bakabegera byaba ngombwa bakabafasha kubona ibikoresho by’ishuyri. Ati Jyewe icyo mvuga kuri iki kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango atuma hari bamwe mu bana Babura ibikoresho by’ishuri ubundi hakaba n’abava mu ishuri, nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri dukwiye kumva ko tugomba gufasha abana bavuka mu miryango irimo ibibazo by’amakimbirane byanaba ngombwa tukabaha ubufashe aho kubatererana”.

Nikenshi abanyeshuri bashyira mu majwi amakimbirane yo mu miryango kuba nyirabayazana wo kubangamira imyigire yabo, ndetse bamwe kubera kubura bimwe mu bikoresho byibanze byishuri ugasanga kujya kubyaka hanze bibaviriyemo guhohoterwa bagaterwa inda zitateganijwe, ibisaba ko ubuyobozi bwibigo byamashuri ndetse ninzego zitandukane za leta gufatanyiriza hamwe ku uburyo amakimbirane yo mu miryango atakomeza kubangamira imyigire yabanyeshuri bayikomokamo

 

BAHOZE Diane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *