Abaturage batuye mu ntara y’amajyepfo

NYANDWI Philbert na mugenziwe BIZIMANA Emmanuel baravuga ko bahohoterwa nabo bashakanye biturutse kubagore babo bitwaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigatera amakimbirane mu miryango yabo Nyandwi Philbert Aho yagize “Ati Ngewe narumiwe ibi bera inaha muri gisagara nukurara munduru gusa  abagore baraduhohotera cyane kuburyo mbo na nanjye nzigendera aho kugirango tuzicane  nzagenda nkabandi bagenda bagata ingo zabo none se hari aho umugore yagashatse kuyobora urugo wagirango uramucyashye akaruhukira kuri RIB !”.

Nyamara kuruhande rwabagore batungwa agatoki muguhohotera abagabo babo NYIRAMANA Photide yemeza ko hari bamwe mubagore babahohotera abo bashakanye bitwaje ihame ry’uburinganire N’ubwuzuzanye aho agira “Ati ejo bundi twagabanye amafara mw’itsinda noneho umugabo asaba umugore we amafaranga igihumbi 1000Frw yo gutegesha umugore arayamwima kandi nyamara ayo mafaranga bari bakuye mu itsinda yari yaratanzwe n’umugabo dore ko yari na menshi ibi humbi mirongo itandatu yose nawe urunva ko abagore natwe tubyitwaza tugakora amakosa”.

Naho umugore witwa MUGWANEZA Esperance wimyaka mirongo ine y’Amavuko we aravuga ko abagore bakwiye kugira impinduka kumibanire yabo n’abagabo bashakanye nabo. “Ati abagore ba Kibirizi bitwara nabi kubagabo babo bitwaje, ku buryo kuba ubuyobozi muri ikigihe bwaratekereje ku mugore ntibyakabaye ibyo kwitwaza ngo duhohotere abo twashakanye nabo ntamugore waha ucyunvira umugabo we kuko muri uyu murenge abagabo bagiye kuzadushiraho bahunga abagore babamerera nabi”.

Nyamara ku rundi ruhande MUGWANEZA Jeanne akaba atemera ko hari abagabo bahohoterwa ari ko akemeza ko RIB Muri uyumurenge itwara abagabo buri munsi Ati”Ntabwo tuba twabahohoteye ahubw babatwarira andi makossa baba bakoreye mumiryango yababo, nubwo  abagabo binaha birirwa baserera nabagabo babo gusa ukaba utamenya icyo baba bapfa kuko abagabo batavuga ko bahohoterwa”  Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, Umuyobozi wa Karere RUTABURA INGOMA Jerome we aravuga ko  hakiri urugedo rurerure mu kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango asaba imiryango yo mwaka karere kubana yunvikanye. “Ati muri aka Karere kacu ka Gisagara turacyafite imiryango iba mu makimbirane ariko turimo gukaza umurego mu kwigisha imiryango Ihame ry’uburinganire N’ubwuzuzanye rero tugasaba imirya tunayibutsa ko hari ibihano kuwahohoteye undi.”

Ibi biri kuvugwa mugihe ino mirenge ya Save na Kibirizi ivugwamo amakimbirane aturuka kuri bamwe mubagore bahohotera abagabo bitwaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, n’ubusanzwe havugwa amakimbirane aturuka kubusinzi bw’inzoga za Nyirantare zitemewe usanga abazinyoye birangira bateje amakimbirane mu miryango yabo.

By Ephrem MANIRAGABA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *