Abatuye akarere ka Ngororero

Bamwe mu baturage bo mukarere ka ngororero baravuga ko mu bihe bya covid-19 hari abagore barushijeho guhura n’ibibazo by’ihohoterwa birimo no gukubitwa n’abagabo bashakanye cyangwa bakabaraza ku nkeke bitwaje ubukene bwo mu miryango.

Nsanzimana Epimaque, Nyirasafari Claudette na Yankurije Liberatta ni bamwe mubaturage batuye mumurenge   wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero, bavuga agahinda kagaragara mu miryango imwe n’imwe yo muri aka Karere, gaterwa no kuba muri zimwe mungo zo muri uno murenge hakigaragara abagore bakubitwa n’abo bashakanye nabo.

Nsanzimana ati “bitewe nuko muri biriya bihe imiryango myinshi abayigize birirwaga murugo ahanini nta nicyo gukora gihari kandi abantu bari batunzwe no kubaho aruko bahagurutse bagakora, rero uko kwirirwa murugo umugore, n’umugabo harigihe inzara ibicaga mwabuze aho mukura ibibatunga bikaba ngombwa ko nk’umugabo afata umwanzuro wo gushaka ikintu ugurisha yabikoza umugore akabyanga, ubwo gushwana bigahera aho”.

Kuruhande rwa Nyirasafariwe akagira ati “amakimbirane ahanini aboneka aturuka ku bukene bwo mu muryango ugasanga habayeho no ku tumvikana kubyo bagomba gukora birimo nko kugurisha bimwe mubyo batunze ngo bashake ikibateza imbere”.

Ni mugihe Yankurije nawe yemeza ko amakimbirane yo mu muryango ahanini yaturutse ku bukene bwatewe na Covid-19, aho agira ati aya makimbirane niyi mirwano kuri imwe mu miryango bituruka ku bucyene, ahanini buturuka kukuba hari imyanzuro imwe n’imwe abagabo bashaka gufata abagore ntibabemerere, ibyo rero byagenda uko nk’umugabo akumva ko asuzuguwe, ubwo umugore agatangira gukubitwa, akirukanwa mu rugo, nibindi bikorwa bibi byose bijyana n’ihohoterwa”.

Umuyobozi w’akarere ka ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine nawe wemeza ko amakimbirane muri aka karere agihari, avugako aragira inama abashakanye yo kwegera inshuti z’umuryango zikabafasha kubumvikana mu gihe baba batabashije kumvikana ubwabo kubyo bagiye gukora, at “hari uburyo  buhari bwo kuganiriza abafite ibibazo by’amakimbirane mu miryango yabo bwashyizweho butandukanye, ku buryo bashobora no kwifashisha inshuti z’umuryango zikabafasha gukemura ayo makimbirane kuko ari urwego rwashyizweho rwo gufasha ingo z’abashakanye”.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’abaturage kigaragaza ko abagore 40% bubatse ingo bakorerwa ihohoterwa ribabaza umubiri bikozwe n’abo bashakanye, 31% barikorerwa n’abo babana cyangwa bakundana,12 % bahohoterwa ku gitsina naho 37% bakorerwa ihohoterwa ribabaza umutima.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu ifatwa ry’ibyemezo mu rugo, aho 83% by’abagore bafatanya n’abagabo babo mu ifatwa ry’ibyemezo, mu gihe abagabo 93% bashobora gufata icyemezo ku buzima bwabo batagishije inama abagore bashakanye.mubihe by’icyorezo cya covid-19 mukarere ka ngororero bakaba bavugako bakiriye abantu 165 bari bakorewe ihohoterwa ryo mungo rishingiye kumitungo.

Yanditswe na Eric Habimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *