Ibiro by’akarere ka Musanze

Abatuye akarere ka Musanze baravuga ko kumva nabi uburinganire kwa bamwe mu bagore ari kimwe mu mpamvu zitera ihohoterwa n’amakimbira mu muryango, ku uburyo ngo rimwe narimwe usanga bamwe mu bagabo bahitamo guharika abagore babo bakajya gushaka izindi ngo ku uruhande bitewe no ku tumvikana ku ihame ry’uburinganire.

Aba batuye mu karere ka Musanze barimo umubyeyi witwa UWAJENEZA Martha, BARIKUMWENAYO Emmanuel, UMUBYEYI Anisie, MUCYOWERA Marie Chantal na IZABAYO Marceline  barashyira mu mkajwie kutumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye intandaro y’ubuharike buboneka muri aka karere ka Musanze.

UWAJENEZA Martha “ati Magingo aya haracyari ubuharike buboneka mu muri imwe mu miryango, ahanini biturutse ku mpamvu zo kumva nabi uburinganire”. Naho UMUBYEYI Anisie, “ati hari bamwe mu bagore  bagore kubera kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye birengagize inshingano zo murugo bakirirwa mu tubari”. Gusa BARIKUMWENAYO Emanuel “ati hari n’ abandi bagore bakarara barwana n’abagabo babo aho gushyira hamwe nabo ngo bateze imbere imiryango yabo”. Mugihe MUCYOWERA Marie Chantal we “agira ati  hari n’abagabo kubera kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bagahitamo kujya gushaka abandi bagore ku ruhande”. Gusa IZABAYO Marceline akongeraho ko hakwiye kongerwa ibiganiro ubuyobozi butanga bwigisha ihame ry’uburinganire. “Ati ubuyobozi bukwiye gushyira imbaraga mu kwigisha imiryango ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye”.

Nubwo aba batuye akarere ka Musanze baravuga ibi, mugihe umuyobozi w’impuzamiryango Profemme Dr Libertha GAHONGAYIRE, avuga ko kwigisha uburinganire n’ubwuzuzanye bireba buri rwego rwose rufite aho ruhurira n’abaturage, ibyo aheraho avuga ko abayobozi mu nzego zitandukanyecyane cyane mu nzego z’ibanze  bakwiye kwegerana bagafatanyiriza hamwe mu kwigisha iyi gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye. “Ati birakwiye ko abayobozi munzego zitandukanye cyane cyane abo mu turere kugeza ku rwego rw’umurenge n’akagali bashyira hamwe mu kwigisha gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye kugirango ibashe gucengera abanyarwanda cyane cyane abubatse ingo”.

Usibye abatuye akarere ka Musanze bavuga ko kutumva kimwe uburinganire n’ubwuzuzanye ku bubatse ingo (Umugabo n’umugore) biba intandaro y’ubuharike, kuri ubu hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana abagobo bica abagore babo ahanini bishingiye ku makimbirane baba bafitanye ashingiye ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye baba batumva kimwe mu kurishyira mu bikorwa.

Aimable UWIZEYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *