Ibiri by’umurenge wa Kinihira

Umugabo witwa Nyandwi John utuye mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, arasaba ubuyobozi kumufasha bukinjira mu kibazo afitanye n’umugorewe bashakanye byemewe n’amategeko wataye urugo asahuye n’imwe mumitungo bari bafite.

Nyandwi John umugabo utuye mu mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango aravuga uburyo yahuye n’impanuka bikarangira n’umugorewe amutaye akajya kwishakira abandi bagabo.

Aragira ati”Ubwo nakoraga impanuka yo kunyerera nkkavunika itako ubwo nari nagiye mukazi nari nsanzwe nkora ko kurara izamu kunzu z’ubucuruzi mu  isantere ya Buhanda, jyewe n’umugore wanjye witwa Mukasine Rose twashakanye byemewe n’amategeko  twaje gufata umwanzuro wo kugurisha umurima kugira ngo haboneke amafaranga yokujya kwivuza iyo mvune, gusa ariko nyuma yo gufata ayo mafaranga y’uwo murima umugore wanjye  yaje kuva mu rugo asahuye n’imwe mu mitungo twari dufite munzu harimo n’ayo mafaranga yo kujya kwivuza.

kuruhande rwa Mukasine Rose utemera ibyo ashinjwa n’uyu mugabo we Nyandwi byo gusahura umutungu w’urugo no kujya gushaka abandi bagabo, aravuga bimwe mubibazo byatumye ata urugo rwe  akagenda ajyanye n’abana babo bagera kuri Bane.

Ati”navuye mu rugo rw’umugabo wanjye NYANDWI John kubera ko atitaga ku bana twabyaranye ngo abashakire ibibatunga, ubundi akaza yasinze ndetse ntabasha no gukora neza inshingano z’abashakanye zo kubaka urugo mu buriri”.

Icyakora n’ubwo Mukasine Rose avuga ibi, abaturanyi b’uyu muryango MUKAKALISA Anne na MURAGIJEMARIYA Bertha bo baremeza ko o ibyo ashijwa n’umugabo we Nyandwi John nta binyoma birimo, kuko ubusanzwe MUKASINE Rose ari umugore ukunda guca inyuma umugabowe kandi akabikore kubera gukunda abagabo cyane ku uburyo ikibazo cye n’umugabo we ubuyobozi aribwo bukwiye ku kivugutira umuti burambye byanaba ngobwo bukabaha divorce.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’arc, wemeza ko ikibazo cy’amakimbirane Uyu Nyandwi John n’umugorewe Rose bafitanye cyamugezeho, avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge uyu muryango utuyemo , bugiye  gufasha uyu muryango gukemura icyo kibazo ufite mu mahoro kandi byihuse kugirango hirindwe ko cyagira ingaruka mbi kubana bawuvukamo, ibi bigashimangirwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imiberehomyiza, Alphonsine Mukangenzi, aho agira ati”Nku buyobozi tugiye gukurikirana ikibazo cya Nyandwi John na Rose mu buryo bwihusi kugirango tubafashe ku gikemura kitaragira ingaruka kubana babyaye”.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira butangaza ko uretse kuba Nyandwi John agaragaza kugirana amakimbirane n’umugore bashakanye Mukasine Rose, muri rusange muri uyu murenge habarurwa ingo z’abashakanye zibanye mu makimbirane zirenga 58.

 

Fiona UWIZEYIMANA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *