U

Ibiro by’akarere ka Ruhango

witwa Bimenyimana Ildephonse utuye mu mudugudu wa Rwingwe akagari ka Murama Umurenge wa Bweramana akarere ka Ruhango, aratunga urutoki umukuru w’umudugudu ku muhohotera, aho ku mufasha gukemura ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mitungo afitanye n’umugore we bashakanye byemewe n’amategeko kuri ubu ngo wamaze no kumwirukana muri iyo mitungo.

Bimenyimana Ildephonsi wo mu mudugudu wa Rwingwe akagari ka Murama Umurenge wa Bweramana akarere ka Ruhango, Ni umugabo uvuga ko yashakanye byemewe n’amategeko n’umugore we witwa nyiramafaranga, gusa nyuma yo kugirana amakimbirane n’uwo mugore we bikarangira ana mwiryukanye mu mitungo yabo, kuri ubu ari guhohoterwa na Mudugudu afatanyije n’uwo mugore bashakanye, ku uburyo yifuza ko ubuyobozi bwamufasha ntakomeze guhohoterwa.

Ibi biremezwa kandi n’abamwe mu baturanyi b’uyu muryango barimo n’abafite inshingano z’ubuyobozi muri uyu mudugudu, barimo Nyinawumuntu Chantal,  Alice Mugorewera TWIZEYIMANA Fabrice na MUKAMUSONI Christine, aho bose bahuriza ku kuvuga ko Bimenyimana Ildephonsi akorerwa ihohoterwe n’ubuyobozi bw’umudugudu, ku buryo ubuyobozi bw’umurenge bukwiye kwinjira mu kibazo cye bukagishakira igisubizo kirambye ntakomeze kwirukanwa mu mitungo ye kandi ayifiteho uburenganzira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa W’umurenge wa Bweramana umudugudu wa Rwingwe Ubarizwamo, Ntivuguruzwa Emmanuel, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bw’umurenge bugiye kugikurikirana, icyakora akanagira inama Bimenyimana ukubitwa na Mudugudu kugeza ikibazo cye kuri RIB kugirango arenganurwe n’ubutabera.

Ikibazo cy’amakimbirane ari hagati ya Bimenyimana Eldephonzi n’umugorwe NYIRAMAFARANGA, ngo cyatangiye mu mwaka wa 2017 aho komite z’umudgudu n’izakagari zari zagihaye umurongo wo kuba NYIRAFARANGA afata igice kimwe cy’umutungo wabo na BIMENYIMANA agafata ikindi, nyamara ngo KAREMERA Eduard uyoboye umudugud wabo wa Rwingwe we guhera mu mwaka wa 2020, yasubiye inyuma ajya kwirukana BIMENYIMANA mu ruhande rw’umutungo izo komite zombi zari za muhererejemo.

 

J.Bosco MBONYUMUGENZI

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *