Bamwe mu baturanyi b’umuryango wa Kamuzima Eugenien’umugabo we Nzeyina Reonard batuye mu kagari ka Mpanda Umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, barasaba ubuyobozi kwita kukibazo cy’ihohoterwa uyu mugore ahora akorerwa n’uwo mugabo kumubuza uburenganzira ku mu mitungo yabo.

Kamuzima Eugenie umugore uri mumyaka 60 y’amavuko w’abana batatu n’umugabo umwe utuye mu mudugudu wa Nyaburondwe mu kagari ka Mpanda Umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, arumvikana avuga uko akorerwa ihohoterwa n’umugabo we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko  witwa Nzeyimana Reonard.

Ati” Ikibazo mfite n’uburyo mpohoterwa n’umugabo wanjye akankubita, ku buryo hari igihe yankubise njya kwivuriza ku bitaro bikuru bya Kakiru I Kigali”.

Icyakora ku ruhande rwa Nzeyimana Reonard kugira icyo atangariza umunyamakuru ubwo yamwegeraga ashakaga ku mubaza kuri ibi avugwaho n’umugore we bashakanye uvuga ko amuhohotera mu buryo butandukanye.   

Gusa Iri hohoterwa Kamuzima Eugenie akorerwa n’umugabo we ryemezwa na bamwe mubana b’uyu muryango, nkaho BIZIMANA J.Claude avuga ko hari n’igihe azabyuka mu gitondo agasanga Mama we yapfuyer kubera guhohoterwa na Papa umubyara.

Ibi kandi bikaba binemezwa n’abaturanyi b’uyu muryango barimo MUKESHIMANA Marie Grace uvuga ko KAMUZIMA Eugenie, na MUREKATETE Odette, kimwe na AKIMANA Jeanette, aho bemeza  ko Kamuzima Eugenie ari umugore uhora ahohoterwa bikabije n’umugabowe, ku buryo kubo igikwiye gukorwa ari uko ubuyobozi bwatabara bugashaka igisubizo kirambye ku makimbirane ari muri uyu muryango baturanye nawo ngo niyo byaba ngombwa ubuyobozi bukabatandukanya.

Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick, wemeza ko aribwo yakumva ikibazo cy’uyu mugore Kamuzima Eugenie uhohoterwa n’umugabo we, aravuga ko kigiye gukurikiranwa kugira ngo harebwe uko cyashakirwa umuti mu maguru mashya.

Ati” Nibwo twakimenya tukibwiwe nawe munyamakuru, gusa ntago tugiye kwicara ahubwo tugiye guhita tugikurikirana ku buryo gishakirwa igisubizo hataragira ibindi bikorwa bibi bivuga mu muryango wa Kamuzima Eugenie birimo no kwicana”.

Mugihe Kamuzima Eugenie agaragaza guhohoterwa n’umugabo we bashakanye byemewe n’amategeko, raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, igaragaza ko umubare munini w’abakorerwa ihohoterwa cyangwa guhoza ku nkeke hagati y’abashakanye abagore aribo benshi bahura n’icyo kibazo, kuko yerekana ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 aribo bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose, mu gihe ab’igitsina gore bakorewe ihohoterwa bangana na 48.809.

J.Bosco MBONYUMUGENZI

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *