Mu gihe bamwe mu bahinzi b’imyumbati n’urutoki bo mu murenge wa Mbuye n’uwa Kinihira mu karere ka Ruhango, bataka ubukene baterwa n’indwara zibasiye ibyo bihingwa bikaba bitagitanga Umusaruro, abashakashatsi m’ubuhinzi bo bakorera mu ishami ry’ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB, bavuga ko guhinga imbuto yahinduriwe uturemangingo ari igisubizo kirambye cy’indwara zibasira ibihingwa.

Indwara  yatatse igihingwa cy’imyumbati kuburyo iyo bayiteye mu kumera kwayo izamuka yikunja no mugukura kwayo  ntishore  no mugihe ishoye ibijumba bikabora, ni ikibazo abahinzi biki gihingwa bo mu murenge wa Mbuye ndetse n’abagenzi babo bo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango bavuga ko kibarengeje mu buhinzi bwabo.

Usibye iyi ndwara yibasira imyumbati, abo mu murenge wa Mbuye mu kagari ka Kizibere, bo bavuga ko hiyongeraho ko n’insina bajyaga bapfa gucungiraho nazo zamaze gushira barimbagurira hasi kubera indwara yakirabiranya yazadutsemo, ku buryo bose ubu burwayi buri gutuma bibasirwa n’ubukene, bose icyo bahurizaho, basaba gushakirwa imbuto nshya y’imyumbati n’insina zibasha guhangana n’indwara ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.

Icyakora ku ruhande rw’Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukora ubushakashatsi ku mbuto y’ibihingwa cy’imyumbati  mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr, Athanase Nduwumuremyi, avuga ko ashingiye ku  bushakashatsi bamaze iminsi bari gukora ku ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga mu buhinzi, guhinga  imbuto nshya y’imyumbati cg uy’urutoki zahinduriwe uturemangingo cyaba igisubizo mugukemura ikibazo cy’ imbuto zifatwa n’indwara.

Kugeza ubu Dr Athanase akomeza avuga ko n’ubwo izi mbuto nshya zahinduriwe uturemangingo n’ ubushakashatsi bwimbitse zikorwaho haba ku bashakashatsi mu buhinzi bwo mu mahanga no mu rwanda bukaba bugaragaza ko ifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro mu bwinshi no mubwiza kuko ifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara zitandukanye n’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe mu Rwanda iyo mbuto itarasakazwa mu bahinzi bishingiye kuko hatarashyirwaho itegeko ribyemeza,  mu bihugu bigize akarere ka Afrika y’iburasira Kenya imaze igihe gito yaremeje ko iyi mbuto yakoherezwa  mu bahinzi.

Inkuru mushobora no kuyumva hano

J.Bosco MBONYUMUGENZI

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *