Ibiro by’akarere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru

Abatuye mu karere Kaburera Burera mu murenge wa Bugarama, bavugako ko imyitwarire mibi yo kunywa inzoga nyinshi itera amakimbirane mu miryango yabo bigatuma badatera imbere.

Kombonera Christine numwe mubagore bakunze guhohoterwa numugabo we kuko yasinze. Christine yagize ati “Ubusinzi bwumugabo wanjye bugiye kudutandukanya no kugabana umutungo kuko kubana numuntu uhora ankubita ndetse ntanamugaburira, ndabirambiwe, kubwibyo rero nta kindi cyemezo mfite usibye gutandukana na we”.

Uwiduhaye Marie Chantal nawe kubera urugomo rwakozwe numugabo we rwabatandukanije, ariko abayobozi baho bakomeje ibintu Uwiduhaye ati “mu minsi yashize umugabo wanjye yarankubise cyane anjyana gutandukana nawe kubera ikibazo cyubusinzi, kuburyo nkeneye ubufasha kuko ntacyo mfite cyo kurya kandi sinshobora kwishyura ubukode bityo ndasaba ubufasha”.

Uretse ibyo, Mukandutiye Consolata umuturanyi w’iyo miryango ibamo amakimbirane witwa NIKWIZANYE Aline, aragira ati: “Birababaje cyane kubona iyi miryango ihora mu makimbirane adashira kandi bafite n’abana bagomba kuba intangarugero”.

Ni mugihe umuyobozi w’akarere ka burera wungirije ushinzwe iterambere ry’Imibereho myiza Mwanangu theophila agira ati: “Twe nk’akarere tuzi iki kibazo niyo mpamvu twatangiye gukangurira abaturage binyuze mu zindi nzego zirimo n’amatorero kubana mu mahoro”.

Ibi uyu muyobozi arabivuga mugihe hirya no hino mugihugu hakomeza kumvikana ibibazo by’amakimbirane mu miryango, ibisaba ko leta n’abafatanyabikorwa bayo bakomeza gushyira imbaraga mu kubishakira umuti urambye doreko bikunze no kuba intandaro y’ubukene usanga bukunze kwibasira imwe mu miryango.

kugira ngo dukomeze kurwanya iki kibazo kigaragara. mu miryango kubera ubusinzi. ”

 

TUYISENGE Yedidiya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *