Ibiro by’umurenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga

Bamwe mubatuye mumurenge wa Kibangu mukarere ka Muhanga bavuga ko hakiri ingo zikibanye mu makimbirane ibyo badatinya kuvuga ko binagira ingaruka ku iterambere ry’umuryango, ndetse n’abana bavuka muriyo miryango ugasanga bibagizeho ingaruka zirimo no kutajya mu ishuri, nubwo ubuyobozi bw’intara y’amagepfo bwo buvuga ko bukomeje ubukangurambaga.

Muhimpundu Beatrice nna Uwera Marie Oliva, bavuga ko ubuyobozi bwagerageje kubegera kugirango bubigishe ibyiza byo kubana neza, kuko ngo iyo ingo zitabanye neza bigira ingaruka ku iterambere ry’umuryango ndetse n’abawukomokaho, aho bashimangira ko naho aya makimbirane akigaragara ari mungo zibanye zidasezeranye.

Muhimpundu Beatrice mu magambo ye yagize ati “Nyine urabona abantu bose ntago ari kimwe, hari aho usanga imiryango idashyize hamwe, hari ubuharicke ku buryo iyo  bamwe bagiye kunywa bagasinda byanze bikunze murugo hahite havuka amakimbirane, noneho byagera kurin ya miryango itarashyingiwe urumva ko bihita bihindura isura umugabo abwira umugore ko ntaburenganzira afite ku mitungo”.

Ibi bishimangirwa kandi Uwera Marie Oliva agira ati “ ntago ingo zose zabana neza ijana ku ijana kuko bajya banavuga ko ntazibana zidakomanya amahembe, muri uno murenge wacu natwe ingo zibanye nabi zirahari, gusa higanjemo zango zibanye zitarashyingiwe, kuko hano urabibona ni mucyaro, umuhungu atera inda umukobwa imiryango ikabategeka kubana badashyigiwe”.

Sebagenzi Etienne we avuga ko ahakigaragara amakimbirane Atari mungo z’abatarasezeranye gusa hakigaragara amakimbirane,ko ahubwo no mungo z’abasezeranye naho akihagaragara cyane kubagifite imyumvire micye kugusezzerana bavanze imitungo kuko babyumva bitandukanye.

Aho Sebagenzi Etienne yagize ati “eeee, imiryango ikirangwamo amakimbirane mumurenge wa Kibangu irimo byo, ayo makimbirane aterwa no kutumvikana kumitungo y’abashakanye,bigatuma umugabo agerageza uburyo ki ashobora guhisha umutungo umugore we,kuko baba bataganirijwe neza ku ikoreshwa ry’umutungo wabashakanye aribyo bituma iyo umugore abimenye akavuga wa mugabo atangira kujya amuhohotera kugirango aceceke”.

Ibi bavuga nibyo kayitesi alice umuyobozi w’intara y’amagepfo aheraho asaba imiryango ituye muri iyi ntara y’amagepfo ikigaragaramo amakimbirane kugana gahunda yashyizweho y’ihaniro kuko ari gahunda ifasha imiryango ibanye nabi ati “ Ndasaba imiryango ibanye nabi kugana inzira ibiganiro yashyizweho yitwa ihaniro kuganirango ifashwe gusohoka mu makimbirane ayibuza gutera imbere”.

Nkuko bikomeza bitangazwa n’ubuyobozi muri iyi ntara y’amagepfo ngo nuko bimwe mubigitiza umurindi amakimbirane yo mungo hazamo ubusinzi aho buza kukigero cya 85%, kuticara ngo baganire kwabagize umuryango biri kuri 85,7%,mugihe amakimbirane aturuka kumutungo aza kukigero cya 84%.

 

Eric HABIMANA 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *