Ibiro by’akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga bavuga ko hari ubwo amakimbirane akura avuye ku muntu umwe agakwira mu baturanyi ndetse bikagira ingaruka ku bantu banshi Valens Ndikumana atuye mu murenge wa Nyamabuye avuga ko yari yaratewe umujinya n’uburyo yari yarimwe icyangombwa cy’ubutaka kuko kitari gihuye n’indangamuntu avuga ati’’ nagiye kugurisha isambu nsanga icyagombwa cyanjye kitariho amazina yanjye y’ukuri ngiye kugikosoza bantera utwatsi kuko nasanze indangamuntu yanjye nayo itariho amazina yanjye ndetse n’igihe navukiye byari birimo amakosa ni uko mfata umwanzuro wo kubyihorera kuko nabonaga nta muntu wangirira impuhwe mbaho nk’ikihebe byatumaga   ndetse numva nanjye nakwangiza iby’abandi’’.

Avuga ko yaje guhura n’umuryango nyarwanda ureba ibibazo by’abaturage mu rwego rw’ubutabera ni WOCHINA ISARO umukurikiranira ikibazo kiratungana asubira mu buzima busanzwe.

Umuyobozi w’umuryango WOCHINA ISARO Uwimabera Anastasie avuga ko yahuye na Valens Ndahimana ari mu isambu  ye amucukurira umucanga kandi atamusabye uburenganzira , abona ko afite ikindi kibazo yiyemeza kumukurikiranira ikibazo kuko cyari kimaze imyaka irenga 5 yarabuze umurenganura, avuga ati’’ Valens twahuye  yari afite agahinda kenshi yumva yarihaze kuko abantu bose bamugirira nabi, twiyemeje kumutega amatwi ndetse tumufasha gukemura ikibazo yari afite ibyangombwa bye biraboneka n’isambu ye arayegukana bamubwiraga ko ari iy’undi muntu ngira ngo urabona ko ameze neza’’.

Nyirabatsinda Daphrose nawe avuga ko yatewe inda n’umusore wari ufunze ubwo babaga basohotse bagiye mu kazi ,amwizeza ko nafungurwa bazabana, maze afunguwe aramwirengagiza avuga ko ntaho amuzi. Avuga ati’’ byatangiye nikimbiranya ku bwo kuvukira mu buzima butari bwiza n’aho nkuriye nisanga mu bibazo binkomeretsa umutima nza gushaka urugo rurananira ntandukana n’umugabo ni uko aho nabaga nza gukubitana n’umusore twari tuziranye turi abana yari afunze maze ansezeranya ko nafungurwa tuzabana, turakundana ndetse nkajya guca inshuro nkamugemurira ku ikipe yaje gukora, icyaje kunkomeretsa rero amaze gufungurwa yaranyihakanye avuga ko atanzi yanga na ba bana yabyaye kandi nta bushobozi nari mfite bwo kubatunga’’.

Avuga ko yaje guhura n’umuryango WOCHINA ISARO uramuganiriza wumva ikibazo afite maze wiyemeza kumukurikiranira ikibazo bamuhuza n’uwo babyaranye nawe bamwumvisha uburyo agomba kurera abana yabyaye.

Umuyobozi wa WOCHINA ISARO Uwimabera Anastasie avuga ati” nahuye na Daphrose yuzuye agahinda kenshi atera amabuye ku birahure by’imodoka n’inzu z’abandi kubera umujinya wo kuba yaragannye ubuyobozi ntibumukemurire ikibazo yari afite maze twiyemeza kumuherekeza mu rugendo rwo kumuhuza n’uwo babyaranye kandi kugeza ubu ameze neza n’abana be yatangiye kubashyingira’’.

Ikiganiro mushobora ku cyumva hano

Umwiza Rachel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *