Abatuye akarere ka Burera mu ntara y'Amajyaruguru

Amakimbirane ni bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda nkuko tubigaragarizwa na bamwe mu bagize umuryango uharanira amahoro n’iterambere OPD mu kiganiro twagiranye kuwa 25.10. 2022

Mukiniro na Maître MUJAWAMARIYA Dathive umuyobozi wa OPD avuga ko Kurwanya amakimbirane mu muryango biba bigamije kwimakaza umuco w’amahoro bityo umuryango ugatera imbere. Aragira ati “myubyukuri kurwanya amakimbirane mu muryango bifasha kwimakaza amahoro ku buryo bwihuse. Nukuvuga ngo biba bigamije kwubaka umuryango nyarwanda ufite amahoro utarangwa mo umwiryane.

Akomeza avuga kandi kio Gukemura amakimbirane mu bwumvikane bigamije kwishakira igisubizo cy’ibibazo abafitanye amakimbirane baba bafite mu bwumvikane n’urukundo. Abanyarwanda rero  bakwiye kugira umuco wo kumvikana,kworoherana no kubabarirana.

MUJAWAMARIYA Dative akomeza avuga ko hari Hari intambwe  zifashishwa mu gukemura amakimbirane arizo: Kubona abafitanye amakimbirane Kubahuza ( kubahuriza hamwe ukabumva), Kubatega amatwi kandi bose hamwe no Kubaganiriza(ugendeye kubyo bavuze)

Komeza agira inama Inama abantu, aho avuga klo buri wese akwiye kumenya ko aho uburenganzira bwe burangirira ariho uburenganzira bwundi butangirira bityo bakamenya kwubahana no kwumvikana, kuko kugirango umuntu atere imbere agomba kuba afite amahoro

Rero buri wese agize uruhare mu kuzana amahoro mu bantu akabigira ibye byarushaho kuba byiza Nyarwanda.

Ikiganiro cyacu reka tugikomereze kuri MUKAJAMBO Elizabethe umuhuzabikorwa w’umuryango OPD, ari nnawe uza kutugeza ku musozo wacyo.

Elizabethe aravuga ko gukemura amakimbirane byorohereza abayobozi ndetse na nyiri bwite bikamurinda guta umwanya n’amafaranga ajya mu nkiko ndetse bikanatuma hatabaho guhangana hagati yabantu mbese bakabana neza mu mahoro.

MUKAJAMBO Elizabethe mugusoza aravuga ko umuryango OPD ukora ubukangurambaga mu kurwanya amakimbirane ndetse no kwimakaza umuco w’amahoro, kandi bikaba biri mu byorohereza ubuyobozi akazi kuko ibibazo n’ingaruka ku makimbirane bigabanuko, ariko kandi ngo iyo gukemura amakimbirane mu bwumvikane  bitageze ku ntego zabyo, hifashishwa inzego z’ubuyobozi cyangwa se inkiko.

Ikiganiro mushobora ku cyumva hano

Diane BAHOZE 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *