Nyuma yo gusura umupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu, bamwe mu rubyiruko rw’abakorerbushake rwo mu karere ka Ruhango baravuga ko a mateka y’uruygamba rwo kubohora igihugu, babonye  agiye kubigihsa gukora cyane bakiteza imbere ibyo ubuyobozi bw’aka karere buheraho buvuga ko amasomo babonye agiye kubafasha kwitangira ibikorwa bizamura iterambere ry’abatuye aka karere.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu karere ka Ruhango rurimo Hussain Bashima na Mukangoga Providence, barumvikana bavuga amasomo bakuye mu gusura umupaka wa Kagitumba, ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu, aho muri ayo masomo harimo no gukora cyane bakiteza imbere, badasize no guteza imbere abatuye akarere ka Ruhango cyane cyane bafatiye ku mpanuro z’umukuru w’igihugu. .

Ashingiye ku bivugwa n’uru rubyiruko umurongo umuyobozi w’akarere ka Ruhango HABARUREMA Valensi, akaba ashimangira ko urugendo rwo gusura aho urugamba rwatangirijwe rwo kubohora igihugu urubyiruko rw’abakoreshake rwakoze, ku buryo ngo bigiye kurufasha gukora cyane mu bwitange bwo kwiteza imbere no guteza imbere abatuye akarere ka Ruhango

Uru rubyiruko rw’abakorerabushake rw’akarere ka Ruhango, rukaba mu mpera z’icyomweru gishize aribwo rwasuye umupaka wa Kagitumba, ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu, umusozi wa Nyabweshongwezi aho General Gisa Fred Rwigema yaguye ndetse n’indake ya mbere y’uwari umuyobozi w’urugamba rwo kwibohora, aha hakaba ari nabwo butaka bwa mbere Inkotanyi zafashe zikigera mu Rwanda ubutaka bwiswe sanimetero.

Inkuru mushonora no kuyumva hano

Chief Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *