Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abaza cya Karama kiri umurenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge, buvuga ko mbere y’uko ikigo gihabwa na Save The children ΄Umuryango Mpuzamahanga wita kubana΄ ibitabo by’abana byogusoma hagaragaraga ikibazo cy’umubare muke w’ibitabo byo gusoma bikaba byatezaga icyuho mu ireme ry’uburenzi.

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya EPR Karama, Muntwali Alodie, avuga ko abana batashoboraga kumenya gusoma neza bose kubera wasangaga abana batandatu ari bo bagisangira igitabo kimwe.

Ati”Irishuri riracyari rishya igitabo kimwe cyo gusoma kubera ubuke bw’itabo byari Bihari byatezaga icyuho mu iterambere ry’ireme ry’uburezi bw’abana biga muri iki kigo yaba abo mu mashuri abanza n’abo mu mashuri y’incuke”.

Akomeza avuga ko nyuma yuko taliki 1 ugushyingo muri uyu mwaka wa 2022 Save the Children kubufatanye n’Ikigo mpuzamahanga cyubaka Iminara y’itumanaho (IHS Towers), batanze ibitabo ku bana bo kuri Irishuri ribanza ry’i Karama muri gahunda bafite yo guha amashuri ibitabo hafi 8,000. Ibyo bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi kubera abana bazamenya gusoma neza kuko buri mwana azaba abasha kubona igitabo asoma ntawe bakirwanira.

Musafiri Patrick ushinzwe Uburezi muri Save the Children Umuryango Save the Children ΄Umuryango mpuzamahanga wita kubana΄ avuga ko muri gahunda ufite y’imyaka itanu yo gutanga ibitabo mu bigo byamashuri abana bazajya basoma bari mu ishuri cyangwa mu rugo.

Agira ati “Turashaka ko buri mwana asoma ibitabo byinshi bishoboka,  twatangiye gahunda yo gutanga ibitabo mu mashuri mu rwego rwo kuziba icyuho kigaragaramo cy’ibitabo bike, niyo mpamvu tubifashijwemo n’Ikigo mpuzamahanga cyubaka Iminara y’itumanaho (IHS Towers),  muri uku kwezi kwa 11 k’uyu mwaka wa 2022  twahaye Ishuri ribanza rya EPR karama ibitabo by’abana byo gusoma hagamijwe kuziba icyo cyuho cyari gihari.

Kugeza ubu hari ibitabo tumaze gutanga bifite imitwe irenga 100 buri mwana ashobora gusoma cyangwa gusomerwa.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Save the Children, Phoibe Mukazera, akomeza avuga ko hamwe n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta, amashuri bataratangamo Ibitabo by’abana byogusoma, mu Gihugu ari make ariko hari gahunda yo kuyageramo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge kabarizwamo ishuri ribanza rya EPR Karama ryahawe ibyo bitabo, Esperance Nshutiraguma, avuga ko gutanga ibyo bitabo mu mashuri abanza n’ayincuke bifite uruhare mukuzamura ireme ry’uburezi, Ndetse bifuza guhabwa ibitabo byinshi ku gira ngo haba mu midugudu y n’ahandi muri aka karere habashe kujya haboneka ibitabo abana bashobora gusoma bikabarinda nokuba bahugira mu ngeso mbi.

Umuryango Save the Children uvuga ko gahunda ufite yo gutanga ibitabo ku bana bari ku Ishuri cyangwa mu rugom kuva muri 2022-2026, utekereza ko “hari impinduka nyinshi zizaba zimaze kugerwaho.

Muri rusange Save the children ivuga ko Kuva mu mwaka wa 2016 kugera muri uyu mwaka wa 2022, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo imaze gutanga mu mashuri abanza n’ayincuke ibitabo byogusoma by’Ikinyarwanda birenga bihumbi 430,  ndetse iyo gahunda ngo ikaba igikomeje kugera 2026.

Inkuru mushobora no kuyumva hano

J.Bosco MBONYUMUGENZI IKigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *