Ibiro by’umurenge wa Rukoma

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, buravuga ko bugiye gufatanya n’abarimu bo kubigo by’amashuri biri muri uyu murenge, ku uburyo ngo bafite intego yo gusubiza abana bo mu murenge wa rukoma mu ishuri ku kigero cya 100%.

NSENGIYUMVA Pierre Cellestin ni Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi.

Aha arasaba abafite ibigo mu nshingano, gukuriraho abarimu imbogamizi zubucucike bw’abanyeshuli hubakwa cyangwa hakanavugururwa ibyumbabyamashuli, mu rwego rwo gufasha ubuyobozi bw’uyu murenge kugarura umubare wabana bataragera ku ishuli bangana 0.59%

Abafite ibigo by’amashuri muri Rukoma ya Kamonyi hamwe n’abarezi bumva impanuro

Mugihe uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma avuga ibi, umuyobozi w’ikigo cyamashuli abanza cya kamuzi, MUNEZERO MUSHIME IMANA Claudine akaba agaruka kubitera abana kuva mu ishuri, aho anagaragaza ibyakorwa kugirango ikibazo cy’abana bataragaruka ku ishuri gikemuke burundu.

Umuyobozi w’ishuri rya EP Kamuzi ashimirwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma

Kuruhande rw’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho byiza UWIRINGIRA Marie Jose, Aravuga ko hari ubukangurambaga bwo kugarura abana mu ishuri, aho anagaruka ku nshingano z’’umunyeshuli Umubyeyi ndetse N’umwarimu.

UWIRINGIRA Aravuga ibi mugihe mubigo byamashuli biri  muri uyu murenge wa Rukoma abana bari mumashuli y’inshuke bari kukigero 139% naho mumashuli abanza n’ayisumbuye ishuli ryakagobye kubamo abana bari hagati ya 35 kugera kuri 45, kuri ubu ubucucikwe bushingirwa kukuba ishuli ribarizwamo abana bari hagati ya 60 kugera kuri 80 nkuko iyi mibare igaragazwa nabamwe mubayobozi bibi bigo.

Inkuru mushobora kuyumva aha

Ephrem MANIRAGABA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *