Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, bamwe mubatuye umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango barimo n’abafite ubumuga, baravuga ko iyo nkoni ifitiye akamoro abafite ubumuga ku buryo ikwiye kubahwa ndetse n’abafite ubumuga bayikoresha bakubahwa.

Murugendo rwo kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, urugendo rugamije guha agaciro iyo nkoni yera ndetse n’abayikoresha bafite ubumuga bwo kutabona bakitabwaho nkuko biri kugarukwaho n’abakoze uru rugendo

Ku ruhande rwa Mukangenzi Alphonsine umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’imiberehomyiza, akaba ashingiye ku kuba hari igihe abafite ubumuga bahezwaga, ndetse akanashingira ko kuri ubu abafite ubumuga basigaye bafite uburenganzira bwo kwiga, aributsa abahagarariye abafite ubumuga guhera ku rwego rw’umurenge kugeza ku kare guhana amakuru kugirango hatazagira umwana ubuzwa uburenganzira cyane cyane ubwo kwiga kubera ko afite ubumuga.

 

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’inkoni year yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, usibye kongera kwibukiranya akamaro k’iyi nkoni year kubafite ubumuga, mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana hakaba hanabayeho igikorwa cyo kugabira inka ufite ubumuga no gutanga inkoni year kubafite ubumuga bwo kutabona bagera kuri batanu.

Ni mugihe insanganyamatsiko y’uyu munsi w’inkoni yera muri uyu mwaka igira iti icyubahiro ni ikinkoni year ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona.

Inkuru mushobora no kuyumva hano

Aimable UWIZEYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *