Musingize Emmanuel utagira ibyangombwa kimuranga kumyaka isa 28

Umusore witwa MUSINGIZE Emmanuel ubarizwa mu mudugudu w’i Pate mu kagali  ka Mwendo Umurenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, kuri ubu utagira icyangombwa nakimwe kimuranga, arasaba ubuyobozi bw’umurenge kumworohereza akabona serivisi z’iranga mimerere, kuko ngo nyina wakabaye yaramwandikishije mu iranga mimerere yabyanze ndetse kuri ubu yamaze kumuta akigendera akaba atazi n’aho yamaze kwerekeza.

 

Umusore witwa Musingize Emmanuel ubarizwa mu mudugudu w’I pate wo mu kagare ka Mwendo Umurenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, kuri ubu ugize imyaka irenga 28 y’amavuko, avuga ko ubusanzwe nyina Umubyara yitwa Mukagahima Alice, nubwo yongeraho ko kuva yavuka atazi Se umubyara n’inshuro zose yagerageje kuba nyina yamubwiraga ko yapfuye mu 1994, ibiniyongeraho ko uwo mubyeyi nyina umubyra yanze kumwandikisha mu iranga mimerere ku buryo nta cyangombwa nakimwe agira kimuranga, ibituma atakambira ubuyobozi kumufasha kubona ibimuranga kuko ngo tutabigira hari iterambere adashobora kugeraho.

Ikibazo cy’uyu musore Musingize Emmanuel, kirashimangirwa na bamwe mu baturanyi be baturanye na nyina umubyara Mukagahima Alice kuva nakera mbere ya genoside ya korewe abatusti mu 1994.

Icyakora Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Kayitare Welars, akaba asaba ubuyobozi bw’umureng,  kuko bwiteguye kumufasha kwandikwa muri service y’iranga mimerere hagamijwe ko abasha kubona ibyangombwa.

Muri rusange ubuyobozi bw’umurenge wambuye butangaza ko murwego rwogufasha abantu batigeze bandikishwa n’ababyeyi babo muri service z’iranga mimerere, kurwego rw’umurenge hashyizweho komite y’akanama gashinzwe gucukumbura Imyirondoro y’aho bene abo bantu baba bavuka , abayeyi babo naho baba baravukiye nyirizina, ibyo ngo bikaba bikorwa  hagamijwe ko bigenderwaho kugira ngo hakurweho inzitizi zose zatuma Babura amahirwe yo kubona ibyangombwa bibaranga.

 

Inkuru mushobora no kuyumva habo

J.Bosco MBONYUMUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *