Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka ngororero barasabwa kujya bacyemura ibibazo by’abaturage kugihe, batarindiriye ko ubuyobozi bwo hejuru bumanuka bukaba aribwo bubicyemura, na cyane ko haribyo bwakira byakabaye byaracyemukiye munzego zo hasi.

Mukarere ka ngororero, abaturage bo mumirenge itandukanye bahuriye kuri stade ya Rususa, IHEREREYE MU MURENGE WA Ngororero aho bagaragazaga ibibazo bafite bitandukanye babigaragariza ubuyobozi bw’umuvunyi ndetse n’ubw’akarere kugirango bubafashe kubicyemura,ibi ni bimwe mubyo batangaza nka bimwe mubibazo bafite.

Kuri ibi bibazo bagaragaza nibyo umuvunyi mukuru Nirere Madeleine avuga ko nubwo abaturage bavuga ko bafite ibibazo, ngo hari ibyo abaturage bagaragaza bikagaragara ko inzego z’ibanze ziba zitafashije abaturage, aribyo bituma bafata umwanzuro wo gutegereza ubuyobozi bukuru ko bumanuka bakabona kubibugaragaza, ibyo ahera asaba ubuyobozi kujya bacyemura ibibazo by’abaturage batabasiragije.

Ibi barabivuga mugihe murwego rwo kwegereza ubuyobozi abaturage,urwego rw’umuvunyi rwamanutse rukerekeza muri kano karere ka ngororero kugirango bwumve ibibazo abaturage bafite bubafashe no kubiha umurongo,aho ari igikorwa kizamara icyumeru muri kano karere,gusa nkuko bikomeza bitangazwa nuru rwego ngo nuko kano karere mubibazo abaturage bafite byiganjemo ubuharike n’ibishingiye kumitungo.

Inkuru mushobora kuyumva hano

ERIC HABIMANA 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *