Abahinzi bategereje guhabwa ifumbire kuri nkunganire ya 100%

Bamwe mubahinzi bo mu karere ka Muhanga umurenge wa Cyeza, ubwo bitanayaga n’Ubuyoyobozi bw’akarere ka Muhanga mu gutangiza gahunda yo kubaha ifumbire bahawe kuri nkunganire ya 100% mun rwego rwo kubafasha kongera umusaruro, bakaba bagaragariza ubuyobozi bwabo ibibazo birimo kubura ibikoresho byo kuvomereza imyaka yabo muri iki gihe imvura ikomeje kuba nkeya.

Mugikorwa cyo gufata ifumbire yo guteza ibighori mu mudugudu wa Bwiza mu murenge wa Cyeza mu karere ka muhanga, ifumbire leta yahisemo guha abahinzi kuri nkunganire ya 100% mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro, bamawe mubahinzi bari gufata iyi fumbire bakaba nubwo bumvikana bashima iki gikorwa cyo kubaha ifumbire  muri iki gihe bakomeje guhura n’ibazo by’amikoro make,  baranagaragariza ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bari kumwe nabowo zimwe mu mbogamizi bafite muri ikigihebwe k’ihinga zirimo no kubura ibikoresho bifashisha bavomerera imyaka yabo.

Icyakora ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka muhanga Madam KAYITARE Jaquilline akaba yunvikana agira inama aba bahinzi, ziyongeraho no kubamara impungenge bafite zo kubura bimwe mu bikoresho bifashisha mu buhinzi bwabo.

Meya Kayitare afasha abahinzi gutera imyakabakoresheje ifumbire bunganiwenaleta ku kigero cya 100%

Ibi Mayor ara bivuga mugihe hiryano hino muturere tugize igihugu cy’urwanda hunvikana abahinzi bataka ko bafite impungenge zuko bashobora kuzahura n’Amapfa, Ubu ubuyobozi bw’aka Karere bukomeje gukora ubukangurambaga mubahinzi guhinga ibihingwa byera vuba murwego rwo kwirinda amapfa y’ejo hazaza igishanga cya Takwe cyatewe ibigori gifite hegitare zigera kuri 120

Inkuru mushobora no kuyumva hano

Ephrem MANIRAGABA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *