Minisitiri mushya wa Minisitri y’ubutegetsi bw’igihugu J.Claude MUSABYIMANA

Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitri ugiye kuyobora minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Perezida wa repuburika Paul KAGAME, arasaba minisitri Jean Claude Musabyimana gukorera abanyarwanda bitari mu magambo gusa, ibi akaba Perezida abimusabye nyuma yo kwakira indahiro ye yo kuba agiye gusimbura GATABAZI J.M.V ku kuyobora IYI minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Mu muhango wo kwakira indahiro ya minisitiri mushya ugiye kuyobora minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana, aho aje gusimbura GATABAZI J.MV ku kuyobora iyi minisiteri, Mundahiro ya Minisitri MUSABYIMANA, akaba avuga ko atazahemukira repuburika y’u Rwanda ndetse akazaharanira gukora neza imirimo ashinzwe.

Ashingiye kubivcugwa na Minisitri mushya ugiye kuyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, akaba amwibutsa ko aje gukorera abanyarwanda n’igihugu kandi bitari mu magambo gusa.

Perezida Kagame, akabaakomeza yibutsa Minisitri MUSABYIMANA ko nta majyambere igihugu gishobora kugeraho adashingiye ku baturage, ku buryo agomba gokora cyane ndetse n’abandi bayobozi bagomba ku mufasha mu nshingano ahawe gukora.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana akaba agiye kuyobora minisitri y’ubutegetsi bw’igihugu asimbuye Gatabazi J.M.V, wavanywe kuri uyu mwanya ejo kuwakane, umwanya yari amazeho umwaka umwe n’amezi umunani.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Aimable UWIZEYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *