Mukwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe ubumenyi ku isi, bamwe mu banyeshuri biga amasomo y’ubumenyi  azwi nka Science mu ndimi z’amahanga bo mu mashuri y’isumbuye na kaminuza, baravuga ko bagifite imbogamizi mu gukoresha ikoranabuhanga mu masomo biga biturutse ku buke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri bigamo, ibituma basaba leta kuvugutira umuti icyo kibazo usanga kibangamira imyigire yabo.

Mukwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe ubumenyi ku isi, umunsi kurwego rwigihugu wizihirijwe mu karere ka Nyanza intara y’amajyepfo, bamwe mu banyeshuri biga amasomo y’ubumenyi(Science) bo mu mashuri y’isumbuye na kaminuza, bavuga ko n’ubwo murwego rwoguhuza ubumenyi n’imibereho y’abaturage hari intabwe imaze guterwa  mugukoresha ikoranabuhanga, ariko bagifite imbogamizi mu bigo by’amashuri bigamo z’ubuke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifashisha, ibintu bashingiraho basaba Leta  kubafasha icyo kibazo kivugutirwa umuti mu buryo burambye.

Kuri iki kibazo gituma bifuza ko hakongerwa umubare w’ibikoresho by’ikoranabuhanga mubigo by’igisha amasomo y’ubumenyi,  Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura ibizamini bya leta kubarangije amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr, Bernard Bahati, uvuga ko abiga amasomo y’ubumenyi(Science) bakwiye gushyira imbaraga mu byo biga kuberako ari ishingiro ry’iterambere rirambye, aranakomeza avuga ko ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga leta yiyemeje kugiha umurongo unoze.

Muri rusange mu gihe ubumenye cg Science, ifatwa nk’ishingiro ry’iterambere rirambye mu buzima bwaburimunsi ndetse abanyarwanda muri rusange bakaba basabwa gufata ubumenyi n’ikoranabuhanga nk’umusingi w’iterambere n’imibereho myiza yabo, Minisiteri y’uburezi itangaza ko  leta y’urwanda yiyemeje kuzamura umubare w’abanyeshuri bitabira kwiga ubumenyi cg Science ahongo intego ari uko bagomba kugera kuri 80% bavuye kuri 44% bariho mu mwaka wa 2016 .

Inkuru mushobora no kuyumva hano

J.Bosco MBONYUMUGENZI

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *