Bamwe mubakora imirimo yo gusoroma icyayi bo mukarere ka ngororero, baravuga ko bafite imbogamizi zo kuba bagikorera amafaranga macye muri iyi mirimo, nyamara baba bakoresheje imbaraga nyinshi ibintu bavuga ko bitajyanye n’ibiciro biri ku isoko muri iki gihe.
Mugihe u Rwanda rukomeje guteza imbere icyayi cyoherezwa mumahanga, bamwe mubagikoramo byumwihariko abakora imirimo yo kugisoroma bo mukarere ka Ngororero barumvikana bavuga ko bafite imbogamizi zo kuba bagikorera amafaranga macye, ndetse ngo nicyo basoromye baheruka bagisoroma ubundi nabo bakinywa bakiguze kuri boutique, nkabandi baturage bakifuza ko amafaranga bakorera yakongerwa hagendewe kubiciro biri ku isoko.
Ubwo ubuyobozi bwa kano karere ka ngororero bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, abajijwe kuri iki kibazo Uwihoreye Patrick umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, akaba mugusubiza iki kibazo avuga ko barimo gukorana Nabafite inganda z’ibyayi ndetse n’amakoperative agihinga kugirango gishakirwe umuti urambye.
Kano karere ka Ngororero kavuga ko gafatanyije nuruganda rw’icyayi rwa Rubaya kuva mumwaka wa 2018 kavuye kuri toni 1586 z’icyayi gitunganyije,aho ubu bageze kuri toni 2904 z’icyayi gitunganyije,bivuze ko muri uyu mwaka wa 2022 umusaruro uri hafi kwikuba kabiri,mugihe umusaruzi w’icyayi ubu ahembwa amafaranga 1200 yasaruye kuva mugitondo kugeza hafi saa cyenda.
Inkuru mushobora kuyumva hano
ERIC HABIMANA