Rwanda: Hakomeje kugaragara abafite ubumuga bavuga ko iterambere ryabo ridindizwa n’imyumvire y’abadaha agaciro ibyo abafite ubumuga  bakora

Abafite ubumuga butandukanye bo mu turere dutandukanye tw’igihugu, bavuga ko n’ubwo bigizwemo uruhare na leta y’u rwanda hari intambwe bamaze gutera mu kwiga ndetse no guharanira kwigira binyuze mu kwihangira imirimo, usanga bagifite imbogamizi zo kuba hari bamwe mu badafite ubumuga bagifite imyumvire y’uko abafite ubumuga badashoboye ndetse ko nta n’ikintu gifite ubuziranenge bashobora gukora. Rukundo Straton wo mu karere […]

Nyaruguru: Urubyiriko rukorera mu ruganda rutunganya kawa birigutuma rutishora mu ngesombi

Bamawe mu urubyiruko rwabakobwa bakorera imirimo mu uruganda rwa Kawa ruherereye mu murenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru baravuga ko kuba bakora muri uru ruganda biri gutuma bikemurira ibibazo badategereje gusaba ndetse bikanabarinda kugera kudusantere bahuriramo nababashuka kuko ngo akazi kabo gatangira samoya za mugitondo kakagera sakumi nimwe zumugoroba. Bamwe mubakobwa bari mu kiciro cyurubyiruko twasanze mu ruganda rutunganya […]

Nyagatare: Kutagira amakuru ahagije ku ubuvuzi bwo kurumwa n’inzoka bituma iyo bariwe nazo bajya kwivuza mu bagombozi

Bamawe mubatuye akarere ka Nyagatare mu murenge wa Nyamirama mu ntara y’uburasiraziba, baravuga ko kuba nta makuru bafite y’uko kwa muganga bafite ubushobozi bwo kuvura umuntu wariwe n’inzoka, bituma bagana abagombozi usanga rimwe na rimwe kubera kubavura gakonda badakira burundu, ibituma bifuza ko inzego z’ubuzima zishyira imbaraga mu gutanga amakuru ahagije ku kuba kwa muganga bavura uwariwe n’inzoka. Umukozi mu […]

Muhanga : Nyamabuye urubyiruko rushoje urugerero amasomo rwigiye mu rugerero agiye kurufasha kwinjira mu buzima ngo butari ubw’ishuri

Nyuma y’amezi atatu bakora urugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 10,bamwe murubyiruko rwo mukarere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye baravuga ko muri aya mezi uko ari atatu bize byinshi bizabafasha no mubuzima bwabo bushya bagiye kwerekezamo. Kuruhande rwa Nshimiyimana Jean Claude umunyamabanga nshingwabikorwa wuyu murenge wa Nyamabuye, akaba avuga ko nk’umurenge ubarirwa mumugi wa Muhana bitari byoroshye kubonera urubyiruko hamwe gusa […]

Kamonyi: Gacurabwenge baravuga ko imvugo ya Perezida Paul Kagame ariyo ngiro

Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, Bamwe mubanyamuryango ba FPR inkotanyi muri uyu murenge, baravuga ko imvugo ya Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari ngiro, kubera ko muri iyi myaka 35 umuryango wa FPR Inkotanyi umaze, hari byinshi wabagejejeho urangajwe imbere na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, aho […]

Rubavu: Kujya muri club yita ku isuku byabakijije amavunja n’inzoka zo munda

Bamwe mu banyeshuri biga k’urwunge rw’amashuri rwa Buhaza  giherere mu Kagari ka Buhaza  mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, nubwo bashyira mu majwi bamwe mu babyeyi bakorerera akazi mu gihugu cya repuburika iharanira demukarasi ya Congo kutita ku isuku y’abana babo bikabaviramo kurwara indwara ziturika ku mwanda zirimo amavunja n’inzoka. Inkuru mushobora kuyumva hano Aimable UWIZWYIMANA

Musanze: Abarwayi imidido hakenewe ubukangurambaga bukuraho ibihuha by’uko iterwa n’amarozi

Bamwe mubarwayi barwaye indwara y’imdidido nk’imwe mu ndwara zititaweho bavurirwa mu karere ka Musanze n’umuryango nyarwanda wita ku barwayi bi imidido, barifuza ko inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo ni izubuzima, zishyira imbaraga mu kwigisha umuryango nyarwanda uko iyi ndwara yandura n’uburyo yirindwa, kuko magingo aya hakiri abanyarwanda bayitiranya n’amarozi bigatuma n’abayirwaye bakorerwa ihohoterwa ryo guhabwa akato. Gusa ikigo cy’igihugu cyita […]

Gicumbi: Abahinzi b’igihingwa cy’ibirayi barifuza ibiti byo ku rwanya isuri mu mirima yabo

Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative Kotemika ikorera ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, Baravuga ko n’ubwo bahawe ubufasha n’umushinga Green Gicumbi bwo kubona ’imbuto nziza y’igihingwa cy’ibirayi barimo gutuburira mu mirima yabo y’amaterase y’ikora, ariko banakeneye guhabwa ubufasha bw’ibiti byo gutera ku mirima yabo kugirango barusheho guhangana n’ikibazo cy’isuri yangiza imyaka. Abahinzi bagera kuri […]

Nyanza: Baribaza impamvu bakivoma amazi mabi kandi bitwa ko begerejwe amazi meza

Abatuye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, Barijujutira ko nyuma yo kugezwaho amazi meza nubundi bakomeje kuvoma amazi mabi yo mubishanga n’imibande, icyibazo bavuga ko giterwa nukuba ayo mazi begerejwe akama ku uburyo basaba ko icyo kibazo cyavugutirwa umuti ku buryo burambye. Kuruhande rw’Umuyobozi w’akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme wunga mu ry’aba baturage ko ikibazo k’ibura ry’amazi mu […]

Kabgayi: Musenyeri Simaragde Mbonyintege arasaba abashakanye kwizerana

Mugitambo cya Misa ya Noheli cyabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi, umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi Musenyeri Simaragde Mbonyintege, yasabye abanyarwanda cyane cyane abubatse ingo kubaho babana mu bwumvikane, nta kwishishanya cyangwa gukekana. Musenyeri Mbonyintege akaba akomeza abibutsa ko bagomba kwirinda amagambo aturuka hanze y’ingo zabo agamije kubasenyera,  bakabaho bizerana mu muryango wabo bubatse kugirango babashe kurera abana babo babyaye […]