Ngororero: Abafite ubumuga bwo mu mutwe baracyahabwa akato

Bamwe mubatuye Umurenge wa Kageyo umwe mu mirenge y’akarere Ka Ngororero ikora ku ishyamba rya gishwati, baravuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bagifite imyimvure yo kumva ko ufite ubumuga bwo mu mutwe ntacyo amaze mu muryango ahubwo ari uwo kuwuteza ibibazo birimo no kwangiza ibintu, ibintu bavuga bahereye ku kuba abafite ubumuga bwo mu mutwe, ngo usanga ntakindi babasha […]

Abayobozi b’inzego zibanze mu ntara y’amajyepfo barasabwa umusanzu mu  kunoza neza ibikorwa  byose bigamije gutegura Amatora.

Kuwa kabiri 16 Gicurasi 2024 Abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’amajyepfo barasabwa  umusanzu na komisiyo y’igihugu y’amatora kugira uruhare mu kunoza ibikorwa byose bigamije gutegura amatora kugira ngo amatora azagende neza nta nkomyi. Mu kugaragariza ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo ibyavuye mu gikorwa cyo kugenzura imiterere y’ibiro by’itora no kureba ibibazo bishobora kubangamira ibikorwa by’amatora, harimo ikibazo cy’Imihanda ijya kubiro by’itora yangiritse […]

Huye: Mu murenge wa Kinazi aho bashyinguraga ababo bapfuye bahahaye abasirikare none ubu baritwikira ijoro bajya gushyingura ahatamewe n’amategeko.

Abatuye mutugali twa Byinza na Gitovu mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, nibo bumvikana basaba ko bahabwa irimbi rusange nyuma yuko iryo bashyinguragamo ubu butaka bwahawe abasirikare, ku uburyo n’aho baberetse bajya bashyingura babaca amafaranga ibihumbi 50 igiciro bavuga ko kiri hejuru ugereranije n’amikoro yabo, ibituma ngo hari igihe ubu abaturage bitwikira ijoro bakajya gushyingura ababo ahatemewe n’amategeko, […]

Rwanda: Hakomeje kugaragara abafite ubumuga bavuga ko iterambere ryabo ridindizwa n’imyumvire y’abadaha agaciro ibyo abafite ubumuga  bakora

Abafite ubumuga butandukanye bo mu turere dutandukanye tw’igihugu, bavuga ko n’ubwo bigizwemo uruhare na leta y’u rwanda hari intambwe bamaze gutera mu kwiga ndetse no guharanira kwigira binyuze mu kwihangira imirimo, usanga bagifite imbogamizi zo kuba hari bamwe mu badafite ubumuga bagifite imyumvire y’uko abafite ubumuga badashoboye ndetse ko nta n’ikintu gifite ubuziranenge bashobora gukora. Rukundo Straton wo mu karere […]

Nyaruguru: Urubyiriko rukorera mu ruganda rutunganya kawa birigutuma rutishora mu ngesombi

Bamawe mu urubyiruko rwabakobwa bakorera imirimo mu uruganda rwa Kawa ruherereye mu murenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru baravuga ko kuba bakora muri uru ruganda biri gutuma bikemurira ibibazo badategereje gusaba ndetse bikanabarinda kugera kudusantere bahuriramo nababashuka kuko ngo akazi kabo gatangira samoya za mugitondo kakagera sakumi nimwe zumugoroba. Bamwe mubakobwa bari mu kiciro cyurubyiruko twasanze mu ruganda rutunganya […]

Nyagatare: Kutagira amakuru ahagije ku ubuvuzi bwo kurumwa n’inzoka bituma iyo bariwe nazo bajya kwivuza mu bagombozi

Bamawe mubatuye akarere ka Nyagatare mu murenge wa Nyamirama mu ntara y’uburasiraziba, baravuga ko kuba nta makuru bafite y’uko kwa muganga bafite ubushobozi bwo kuvura umuntu wariwe n’inzoka, bituma bagana abagombozi usanga rimwe na rimwe kubera kubavura gakonda badakira burundu, ibituma bifuza ko inzego z’ubuzima zishyira imbaraga mu gutanga amakuru ahagije ku kuba kwa muganga bavura uwariwe n’inzoka. Umukozi mu […]

Muhanga : Nyamabuye urubyiruko rushoje urugerero amasomo rwigiye mu rugerero agiye kurufasha kwinjira mu buzima ngo butari ubw’ishuri

Nyuma y’amezi atatu bakora urugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 10,bamwe murubyiruko rwo mukarere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye baravuga ko muri aya mezi uko ari atatu bize byinshi bizabafasha no mubuzima bwabo bushya bagiye kwerekezamo. Kuruhande rwa Nshimiyimana Jean Claude umunyamabanga nshingwabikorwa wuyu murenge wa Nyamabuye, akaba avuga ko nk’umurenge ubarirwa mumugi wa Muhana bitari byoroshye kubonera urubyiruko hamwe gusa […]

Kamonyi: Gacurabwenge baravuga ko imvugo ya Perezida Paul Kagame ariyo ngiro

Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, Bamwe mubanyamuryango ba FPR inkotanyi muri uyu murenge, baravuga ko imvugo ya Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari ngiro, kubera ko muri iyi myaka 35 umuryango wa FPR Inkotanyi umaze, hari byinshi wabagejejeho urangajwe imbere na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, aho […]

Rubavu: Kujya muri club yita ku isuku byabakijije amavunja n’inzoka zo munda

Bamwe mu banyeshuri biga k’urwunge rw’amashuri rwa Buhaza  giherere mu Kagari ka Buhaza  mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, nubwo bashyira mu majwi bamwe mu babyeyi bakorerera akazi mu gihugu cya repuburika iharanira demukarasi ya Congo kutita ku isuku y’abana babo bikabaviramo kurwara indwara ziturika ku mwanda zirimo amavunja n’inzoka. Inkuru mushobora kuyumva hano Aimable UWIZWYIMANA

Musanze: Abarwayi imidido hakenewe ubukangurambaga bukuraho ibihuha by’uko iterwa n’amarozi

Bamwe mubarwayi barwaye indwara y’imdidido nk’imwe mu ndwara zititaweho bavurirwa mu karere ka Musanze n’umuryango nyarwanda wita ku barwayi bi imidido, barifuza ko inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo ni izubuzima, zishyira imbaraga mu kwigisha umuryango nyarwanda uko iyi ndwara yandura n’uburyo yirindwa, kuko magingo aya hakiri abanyarwanda bayitiranya n’amarozi bigatuma n’abayirwaye bakorerwa ihohoterwa ryo guhabwa akato. Gusa ikigo cy’igihugu cyita […]