Ikiganiro Muhanga

ku wa 19 Ugushyingo 2024, Abayobozi b’Akarere ka Muhanga, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka Karere hamwe n’Abaturage baganiriye ku bikorwa byaherwaho mu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025 ari nawo mwaka wa mbere wa gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu. Ni ikiganiro cyabereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, Cyateguwe ku bufatanye na Radio Huguka ndetse na CCOAIB ku nkunga ya GIZ. […]

Gisagara: Abarimu b’ishuri bunganiriye igaburo ry’umunyeshuri batanga ibihumbi birenga 900 batera imboga n’ibiti by’imbuto ziribwa

Abarimu n’ubuyobozi ku urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa ruherereye mu karere ka Gisagara, bavuga batanze amafaranga arenga ibihumbi 900, mu rwego rwo kunganira abana biga kuri iki kigo batabasha kubona amafaranga y’ifunguro kubera guturuka mu miryango ikennye. Padiri Jean de Dieu Harindintwari umuyobozi w’iri shuri rya Mugombwa avuga ko iyi gahunda batifashe nyuma yo gusanga hari abana baturuka mu miryango ikennye. […]

Nyanza: Basobanukiwe itegeko rivuga ku icuruzwa ry’abantu

Abatuye umurunge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko nyuma yo kuganirizwa ku itegeko rijyanye n’icuruzwa ry’abantu, basanze bacuruzaga abana babo kubabajyana mu mujyi wa Kigali gukora akazi gatandukanye, batazi ko ari icyaha ku buryo bafite ingamba zo kubarinda. Ibi aba baturage bakaba babitangarije mu kiganiro cya teguwe n’umuryango wa Never Again +Rwanda,  binyujijwe mu mushinga witwa Dufatanye  Kwiyubakira […]