Muhanga: Abana babaririmyi barashima Hope of Familly ifasha abana kwiga

Bamawe mu bana babaririmbyi bibumbiye mu muryango w’aba babaririmbyi (Pueri Cantores), bo muri Paruwasi St Andre Gitarama na Paruwase Cathedral ya Kabgayi, bavuga ko bashimira umuryango wa Hope of Familly, ku kuba ufasha abana kwiga cyane cyane abo mu mashuri abanza, ukabaremera ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza uri Ibi aba bana babaririmbyi, bakaba babitangarije mu mukino w’umupira w’amaguru  wahuje amatorero y’umuryango […]

Ababeyi bafite abana biga ku kigo cya G.S Muyunzwe akarere ka Ruhango, bakeneye ko iki kigo hubakwa amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Muyunzwe ko mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango bafite abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12. Bavuga ko  kuba ikigo cya G.S Muyunzwe  kiri mu kagari batuyemo kitagira ikiciro cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, abanyeshuri baharangiza mu kiciro rusange cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka9, usanga bagorwa no gukora ingendo zitari nto bajya kwiga […]

Kamonyi: G S Ruramba barasabaababbyeyi gukomeza kwigisha abarangije amashuri y’incuke bitegura kujya mu wambere w’amashuri abanza

  Ubuyobozi bw’inama y’Ababyeyi barerera ku ishuri rya GS Ruramba riherereye mu murenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi, hamwe n’ubuyobozi bw’akagali ka Masaka barasaba ababyeyi bafite abana barangije mu mwaka wa gatatu w’ikiciro cy’amashuri y’incuke, gukomeza kubitaho babafasha muri iki gihe kibiruhuklo kugirango bazabashe gutangira umwaka wa mbere umwaka utaha badasubiye inyuma. Aba nibamwe mu bana barangije umwaka wa […]

Muahanga : Kabgayi uburere buhamye bwubakiye ku nzego eshatu musenyeri Simaragde MBONYINTEGE

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, aravuga ko uburere buhamye butagerwaho mugihe hatabayego ubufatanye bw’abana, ubw’ababyeyi ndetse n’ubwinzego z’ibigo by’amashuri, ku uburyo yifuza ko izi nzego eshatu zikwiye gufatanyiruza hamwe mu uburere buhamye. NAYITURIKI Benjamin, ni umunyeshuri uhagarariye abandi mu kigo cy’amashuri cya Mari reine Kabgayi giherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga. Ubwo iki […]

ESB Kamonyi: Kurera umwana ushoboye kandi ushobotse birareba ababyeyi n’abarezi

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Barthazar NTIVUGURUZWA arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi hamwe n’ababyeyi, kumva ko kurera umwana ushoboye kandi ushobotse ari inshingano zabo nta numwe uvuyemo. Padiri Jean D’amour Majyambere umuyobozi w’ishuri rya mutagatifu Bernadette riherere mu murenge wa Gacurabwenge mu  karere ka Kamonyi, aravuga ko iri shuri mu myigire y’abana baryigamo intego ryari gifite, umwaka ushize wa […]

Nyanza: Abanyeshuri biga amasiyanse bavuga ko hakiri imbogamizi y’ubuke bw’ibikoresho bifashisha by’ikoranabuhanga

Mukwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe ubumenyi ku isi, bamwe mu banyeshuri biga amasomo y’ubumenyi  azwi nka Science mu ndimi z’amahanga bo mu mashuri y’isumbuye na kaminuza, baravuga ko bagifite imbogamizi mu gukoresha ikoranabuhanga mu masomo biga biturutse ku buke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri bigamo, ibituma basaba leta kuvugutira umuti icyo kibazo usanga kibangamira imyigire yabo. Mukwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe […]

Kamonyi: Rukoma ubuyobozi bufite umuhigo wo gusubiza abana mu ishuri ku kigero cya 100%

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, buravuga ko bugiye gufatanya n’abarimu bo kubigo by’amashuri biri muri uyu murenge, ku uburyo ngo bafite intego yo gusubiza abana bo mu murenge wa rukoma mu ishuri ku kigero cya 100%. NSENGIYUMVA Pierre Cellestin ni Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi. Aha arasaba abafite ibigo […]

Nyarugenge: Gutanga ibitabo byogusoma mu mashuri abanza byitezweho kuzahura ireme ry’uburezi.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abaza cya Karama kiri umurenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge, buvuga ko mbere y’uko ikigo gihabwa na Save The children ΄Umuryango Mpuzamahanga wita kubana΄ ibitabo by’abana byogusoma hagaragaraga ikibazo cy’umubare muke w’ibitabo byo gusoma bikaba byatezaga icyuho mu ireme ry’uburenzi. Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya EPR Karama, Muntwali Alodie, avuga ko abana batashoboraga kumenya gusoma neza bose kubera […]