Bamawe mu bana babaririmbyi bibumbiye mu muryango w’aba babaririmbyi (Pueri Cantores), bo muri Paruwasi St Andre Gitarama na Paruwase Cathedral ya Kabgayi, bavuga ko bashimira umuryango wa Hope of Familly, ku kuba ufasha abana kwiga cyane cyane abo mu mashuri abanza, ukabaremera ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza uri

Ibi aba bana babaririmbyi, bakaba babitangarije mu mukino w’umupira w’amaguru  wahuje amatorero y’umuryango wa Pueri Cantores, abarizwa mu ma Paruwasi ya Kabgayi na Paruwasi St Andre Gitarama akaba ari umukino wabaye ku bufatanye bw’aya matorero yombi, ku nkunga y’umuryango wa Hope of Familly mu rwego rwo gushishikariza abana kugana ishuri , kugira isuku ndetse no kwibutsa ababyeyi ko bafite inshingano zo kwita ku bana cyane cyane babashakira ibyangombwa bituma babasha kwiga.

Uyu mukino ukaba warangiye itorero rya Pueri Cantores Paruwasi St Andre Gitarama itsinze itorero rya Pueri Cantores Paruwase Kabgayi ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).

IGIRANEZA Pascaline Umwe muri aba bana avuga ko kubona umuryango wa Hope of Familly uri kwita ku burere bw’abana ndetse ukabinyuza mu bana babaririmbyi, bimuha imbaraga zo kwiga neza kandi no kwita ku nama agirwa n’ababyeyi.

Aragira ati: “Jyewe ku bwanjye kubona umuryango wita ku burere n’uburezi bw’abana nkanjye biranshimisha cyane ndetse bikanshimisha kurushaho, kubona Hope of Familly noneho iza iwacu mu bana babaririmbyi baririmbira Imana, ku buryo bindemamo ikizere cy’ejo hazaza , kandi binkantera gukurikiza inama ngirwa n’ababyeyi ndetse n’abanduta zi kumfasha gutera imbere”.

Akomeza ashima Hope of Familly ko ifite ibikorwa byiza byo kwita ku bana cyane cyane ibajyana mu mashuri.

Ati: “Uyu muryango ndawushima cyane kubera ko utuba bugufi nk’abana ndetse ugafasha abana kwiga nkatwe, nifuza ko uzakomeza kutuba hafite nk’abana kugirango turusheho kuzamuka mu bwenge no mu kinyabupfura”.

Mugenzi we nawe witwa Nisingizwe Martine akomeza avuga ko Hope of Familly ayibonamo ikizere cy’umuryango, ahanini biturutse ku kuba yita kubana kandi abana aribo batuma umuryango ubaho.

Ati: Ndishimye cyane kubera hope yita kubana kandi abanankatwe tugize umuryango ndetse tugatuma ubaho, ku buryo jyewe nyibonamo ikizere cy’umuryango cyane cyane ku kuba yita kubana nkanjye bigatuma bagira ikizere cyo kwiga no kubaho”.

Aba bana babaririmyi, bakomeza bavuga ko kubahuriza mu mikino bituma hari ibyop bunguka haba mu mibanire yabo n’abandi.

Aragira ati: “Ndashimira Pueri cantores mbamo ndetse n’umuryango wa Hope of Familly, kuko kuduhuza gutya n’abandi bana bavuye ahandi, bituma tubasha kumenyana tukiga n’amasomo y’imyitwarire myiza yaturanga mu buzima bwacu bwa buri munsi, cyane cyane twita kubyo abaturera haba mu rugo iwacu no ku ishuri batubwira”.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’umuryango wa Hope of Familly Iyamuremye Nshuti Augustin, mu butumwa yatangiye mu uyu mukino wahuje itorero rya Pueri Cantores Kabgayi n’IRYA Pueri Cantores Ruhina, avuga ko bishimiye gukorana Pueri Cantores Rwanda ihagarariwe na Pueri Cantores Kabgayi Paruwasi Kabgayi na Pueri Cantores Paruwasi St Andre Gitarama, andi uburyo ikora bizeye ko intego y’ubukangurambaga yo gufasha abana gukunda ishuri izagerwaho uko bikwiye.

Ati: Twe nka Hope of Familly twishimiye gukorana na Pueri Cantores kugirango tubashe gusyira neza mu bikorwa ubukangurambaga bushishikariza abana gu kunda ishuri, kuzamura impano no gufasha imiryango itishoboye, kandi nkurikije uburyo turi gukorana neza n’uyu muryango w’abana babaririmbyi, ndizera nta shidikanya ko intego y’ubu bukangurambaga izagerwaho uko bikwiye.

Iyamuremye akomeza ashishikariza abana bibumbiye muri aya matorero yombi y’umuryango w’abana babaririmbyi (Purei Cantoresi), gukunda ishuri, bakiga neza ubundi bagakurikiza inyigisho bahabwa n’ababyeyi hamwe n’inshuti kugirango barusheho gukura neza mu muco no mu bwenge.

Andi mafoto y’abana babaririmbyi.

Aimable UWIZEYIMANA Editor

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *