Abarimu n’ubuyobozi ku urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa ruherereye mu karere ka Gisagara, bavuga batanze amafaranga arenga ibihumbi 900, mu rwego rwo kunganira abana biga kuri iki kigo batabasha kubona amafaranga y’ifunguro kubera guturuka mu miryango ikennye.
Padiri Jean de Dieu Harindintwari umuyobozi w’iri shuri rya Mugombwa avuga ko iyi gahunda batifashe nyuma yo gusanga hari abana baturuka mu miryango ikennye.
Ati: ” Dutekereza gukusanya inkunga tukishakamo ibisubizo, byaturutse ku bana batabashaga kubona amafaranga y’ifunguro, kubera guturuka mu miryango ikennye, ku buryo byanaguraga ingaruka ku myigire yabo, ni aho twahereye dushyiraho gahunda yo kuvuga ngo uyu mwana nanjye ni uwanjye”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko iyi gahunda bayifatanya no guhinga imboga kugirango abanyeshuri babone indyo yuzuye.
Ati: ” Kuri iyi gahunda yo kunganira abana biga batishoboye, twayongeyeho gutekereza guhinga imboga mu bisambu byari mu kigo bitari bifite akamaro, mu rwego kugirango haboneke indyo yuzuye.
Gasimba Elisee Umwe mu barimu bigusha kuri uru rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa, nawe avuga ko kwishyira hamwe bakunganira igaburo ry’umunyeshuri, byaturutse ku bana wasangaga batinya kuza kwiga kubera kubura amafaranga yo kurya.
Ati: ” Twebwe dufashijwe n’umuyobozi twarebye abana bakunda gusiba ishuri dusanga bituruka kukubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yo kurya nkuko bwamwe babitubwiraga ko batinyaga kuza kwiga, noneho dushyiraho gahunda twise umwana wacu ariyo yatumye dukusanya umusanzu wo gufasha abo bana”.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Dusabe Denise, avuga ko kwita ku buzima bw’umunyeshuri bihera ku barezi, ku buryo ibyakozwe n’abarimu bo ku rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bari kubisangiza ibindi bigo by’amashuri.
Ati: ” Turashimira abarimu n’ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa, bishatsemo ibisubizo mu gufasha abana batishoboye kubona ifunguro, kuko babashije kumenya ko ubuzima by’abanyeshuri nabo bubareba”.
Akomeza avuga ko ubu bafite gahunda yo gusangiza ibindi bigo by’amashuri ibyakozwe n’abarimu bo kuri Mugombwa.
At: ” Ubu rero turi gusangira amakuru n’ibindi bigo by’amashuri, kugirango ibyakozwe n’abarimu bo kuri Mugombwa, nabo babe yabyigiraho bagira uruhare mu mibereho y’abanyeshuri barera”.
Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa, mu banyeshuri barwigaho bagera ku 3767, abasaga 500 bakaba aribo ubuyobozi bw’ishuri bwasanze baturuka mu miryango ikennye , ari n’aho bwahereye ku bufatanye n’abarimu, bishatsemo ubushobozi babona ibihumbi 900, babasha gufasha abanyeshuri bagera ku 178 kujya babona ifunguro ku ishuri, mugihe ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko buri gushakisha abafatanyabikorwa bafasha ku igaburo ry’abandi banyeshuri basigaye barenga 300.
Yanditswe na: Uwizeyimana Aimable