Bamawe mubatuye akarere ka Nyagatare mu murenge wa Nyamirama mu ntara y’uburasiraziba, baravuga ko kuba nta makuru bafite y’uko kwa muganga bafite ubushobozi bwo kuvura umuntu wariwe n’inzoka, bituma bagana abagombozi usanga rimwe na rimwe kubera kubavura gakonda badakira burundu, ibituma bifuza ko inzego z’ubuzima zishyira imbaraga mu gutanga amakuru ahagije ku kuba kwa muganga bavura uwariwe n’inzoka.

Umukozi mu kigo cy’igihugu cyita ku ubuzima (RBC) nshimiyimana Ladisilasi, akaba asobanura ko bafite gahunda yo kongera ubukangurambaga bahereye mu nzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima, bugamije kwighisha abanyarwanda muri rusange, kugana amavuriro aho kujya kwivuza gakondo mubagombozi igihe barumwe n’inzoka.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Aimable UWIZEYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *