Mu Karere ka Ngororero , aborojwe ingurube n’umushinga uteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi PRISM ukorera mu kiko cy’igihugu cy’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB bavugako kuba bakorera mu matsinda bibafasha kwita ku buzima bw’amatungo bahawe cyane cyane mu gukemura ikibazo cy’ibiryo by’ingurube biboneka hake muri ako gace.


Muri iyi minsi hagiye hagaragara ibibazo bijyanye n’ubuke bw’ibiryo by’amatungo. Kuri ibyo kandi hakiyongeraho izamuka ry’ibiciro bituma bamwe mu borozo bahura n’imbogamizi ku kugaburira amatungo yabo neza. Abahawe ingurube n’umushinga PRISM bo bavugako amatsinda bakoreramo abafasha mu kubona uko bagaburira ingurube zabo.
Bamwe bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero bahamyako kuba bari muri ayo matsinda ingurube zabo dashobora kubura ibiryo kuko bizigamye bakaba bafite aho bacururiza ibiryo by’amatuno bityo n’ubikeneye akaba aza kubifata ku idene akazaba yishyura.


Ushinzwe ubworozi mu mushinga PRISM bwana Vedaste NTEZIRYAYO
Nawe yemeza ko ayo matsinda afite akamaro harimo nuko bibafasha kubonera ibiryo ingurube, kugabura neza ngo akaba ari inkingi ikomeye mu kugera k’musaruro, Avugako amatsinda ari ishingiro ry’iterambere kuko bituma babonera inyigisho hamwe n.ubundi bumenyi bukenewe mu kwivana mu bukene. Gusa ngo kuba barishatsemo ibisubizo ku kubona ibiryo by’amatungo birashimishije kuko ingurube iguha icyo wayihaye.



Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Ngororero Bwana Uwihoreye Patrick avugako kuba iyo miryango yarahawe ingurube bibafasha kwivana mu bukene kandi ayo amatsinda bakoreramo ni ishingiro mu kwishakira ibisubizo bya zimwe mu mbogamizi bahura nabyo, mu guteza ubworozi


Umushinga PRISM ufite gahunda yo gufasha imiryango igera ku 23400 mu kwikura mu bukene.aho ubaha amatungo bagenda bahanahana ariyo ingurube, inkoko, ihene n’intama .Mu gihe cy’imyaka 5 uyu mushinga uzamara (2021-2026) hateganijweko nibura ko hazaba hari amatsinda y’aborozi 1170 ,ubu hakaba hamaze kujyaho agera kuri 709 mu turere 15 uyu mushinga ukoreramo.

Florentine MUKARUBAYIZA
Radio Huguka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *