Mu karere ka Gicumbi Umurenge wa Rwamiko ahitwa Manyagiro ubu hamaze kubakwa isoko ry’amatungo magufi bikozwe n’umushinga uteze imbere ubworozi bw’amatungo magufi (PRISM)Bamwe mu borozi bagurisha amatungo kimwe n’abayagura bemezako ari igisubizo ku bibazo byari bibugarije  bijyanye no kutagira isoko ry’ayo matungo

Abarema iri soko bungukiyemo byinshi

Mu isoko ry'amatungo IryaMANYAGIRO

Mu ruhererekane nyongeragaciro mu bworozi, ibikorwa remezo nabyo bifasha mu kugera ku nyungu .cyane cyane ku bigendanye n’amasoko kimwe n’amabagiro..Aba ni bamwe mu barema isoko rya Manyagiro bavuga zimwe mu ngorane zo kuba bataragiraga isoko ry’amatungo magufi banavuga ko ibyo bibazo byabaye amateka kuko ubu barimo babona inyungu muri iryo soko ndetse hakaba hari n’uburyo bwo kuricunga.

 

. Bamwe mu  barema  iri isoko kandi, bavuga ko hari  ibyo babona byanozwa kugirango rirusheho kubagirira umumaro harimo ko hakongerwamo igice cy’ubwugamo ndetse n’imisoro ikagabanywa

 

Mu bibazo bigendanye  no kongera ahatwikiriye, abubatste iryo soko bavugako ahatwikiriye hahagije kandiko hamwe n’ubuyobozi bw’akarere n’abarikoresha , bazakomeza kwita kuri icyo gikorwa remezo  Nteziryayo Vedaste .akaba ari umukozi ushinzwe ubworozi mu mushinga PRISM avugako abona inyubako ihagije kandi ko mu gukorana n’akarere bazareba ibyagenda byongerwamo mu micungire yaryo.

 

   Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gicumbi,Uwera Parfaite avugako iryo soko ari ngombwa.avugakandi ko ibikorwa by’umushnga PRSIM hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bifasha kwesa imihigo no kugera ku iterambere anavuga kandi ko  n’umusoro wakwa  nawo ari ngombwa kuko ugira uruhare mu bukungu bw’akarere no gukomeza kwita ku bikorwa remezo.

 

PRISM ni umushinga ukorera mu kigo RAB ukaba uterwa inkunga ‘n’ikigega mpuzamahanga kita ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi IFAD gifatanije na Leta  y’uRwanda .Uteganya gufasha imiryango 23400 mu kuva mu bukene ubaha amatungo magufi bagenda borozanya ariyo ingurube, ihene intama n’inkoko. Muri rwa ruhererekane nyongeragaciro umushinga PRISM uzanubaka ibikorwa remezo harimo n’amasoko 15  n’ukuvuga isoko ry’amatungo  magufi 1 muri buri karere ukorenamo .

Florentine MUKARUBAYIZA

Radio Huguka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *